• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Editorial 26 Jul 2016 Mu Mahanga

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba biri mu nama yo gusuzuma inyigo y’Ikigo gishinzwe intwaro nto(RECSA) igaragaza aho ibyaha bikoreshwamo intwaro bihagaze mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzaniya na Uganda.

Iyo raporo yiswe”Analysis of Armed Crime Rate yashyizwe ahagaragara ku italiki 25 Nyakanga I Kigali, yakozwe hagati ya 2010 na Werurwe 2016 , ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(BAD).

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K Gasana, ayobora umuhango wo gutangiza iyo nama, yibanze ku ngamba zafashwe n’u Rwanda mu gukumira no kugenzura ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, zirimo amategeko no kwigisha abaturage hamwe no kuzandikaho.

IGP Gasana yagize ati:”Kwandika izi ntwaro mu ikoranabuhanga byaradufashije mu gutunga urutonde rwazo kandi rubitse neza, bikadufasha mu kugabanya cyane ikoreshwa nabi ryazo, bikaba kandi byaragize impinduka ku igabanuka ry’ibyaha zikoreshwamo.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byavuguruye amategeko yabyo agenga intwaro nto bijyanye n’ibyo amahanga n’ibihugu byo mu karere byasabaga.

IGP Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye zirimo amahugurwa n’iterambere, ubukangurambaga buciye kuri kominiti polisingi, iperereza n’ikoranabuhanga mu gukorana n’abaturage, kwandika ku ntwaro ndetse no gukusanya no kwangiza izitagikoreshwa n’izitemewe.”

Hagati ya 2010 na Werurwe 2016, iyi raporo yerekana ko u Rwanda rwagize ibyaha 421 bifite aho bihuriye n’intwaro, rukaba ari rwo rufite bike muri afurika y’Iburasirazuba ugereranyije n’ibihugu bine bigenzi byarwo.

Iyi raporo ivuga ko Tanzaniya yagize ibyaha 9, 646, Kenya igira 12,877, u Burubdu bugira 26,041 mu gihe Uganda yagize ibigera kuri 34,512.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RCSA, Theoneste Mutsindashyaka yashimye umuhate u Rwanda rwashizeho mu gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse.

Yavuze ko amakimbirane akoreshwamo intwaro akomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

Ikwirakwizwa ry’intwaro nto ni kimwe mu bihungabanya umutekano kuri ubu ibihugu byo mu karere bihanganye nacyo.

Mutsindashyaka yagize ati:” Ukuboneka kw’izi ntwaro, gutuma habaho umutekano muke, kandi bikadindiza n’iterambere. Ikwirakwiza ry’izi ntwaro ririmo kugira uruhare mu byaka bikomeye, haba mu byaro no mu mijyi, ubujura bw’amatungo mu turere tw’ubworozi.”

Mutsindashyaka yavuze ko intwaro nto ari zo ntwaro zikunda kwifashishwa mu bugizi bwa nabi.

Aha yagize ati:”Ibyinshi mu byaha bw’izi ntwaro byari ubujura, ubushimusi, ubujura by’imodoka n’iterabwoba,… biracyari ikibazo igihe ibihugu 8 muri 15 bigize RECSA bikirangwamo amakimbirane ahabwa ingufu n’izi ntwaro.”

Agaragaza ibibazo biterwa n’izi ntwaro ,Mutsindashyaka yavuze ko ubushobozi ku rwego rw’ibihugu ari imwe mu mbogamizi yo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto.

Yagize ati:”Kuba nta gihugu cyagenzura buri metero y’umupaka wacyo, nabyo biri mu biha imbaraga ikwirakwizwa ryazo.”

Inyigo igamije kubara no gusesengura ibyaha bikoreshejwe intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba , igaragaza uruhare rwazo muri ibi bihugu kandi igashyiraho n’uburyo bwo kugabanya icyo kibazo.

Dr Somorin Alufunso, impuguke yaturutse muri BAD, yagaragaje isano hagati y’umutekano n’iterambere agira ati:” Kugira ngo igihugu cyose gitere imbere, kigomba kugira umutekano kuko aho uri baba bakeneye iterambere rirambye.”

Hagati aho, muri iki cyumweru RACSA yatanze amahugurwa ku bantu 30 barimo ingabo , abapolisi n’abakora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku kwita no kubika ku ntwaro nto.

-3409.jpg

Hakaba hazabaho kandi igikorwa cyo gusenya toni 49 z’ibiturika n’intwaro zatemewe cyangwa zafashwe zitemewe n’amategeko.

RNP

2016-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Editorial 09 May 2022
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Editorial 13 Oct 2016
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Editorial 06 Apr 2022
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Editorial 21 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uko umunyarwanda Gakwerere Moses, yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala

Editorial 24 Jun 2019
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]
Mu Mahanga

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Editorial 11 Oct 2017
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Editorial 13 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru