• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cy’umuganura

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cy’umuganura

Ubwanditsi 02 Aug 2016 Mu Mahanga

Ku itariki ya 1 Kanama, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage barenga igihumbi b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cyahariwe Umuganura. Kwizihiza uyu munsi mukuru bikazaba tariki ya 5 Kanama mu gihugu hose. Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa buri mwaka, kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.

Atangiza icyumweru cyahariwe Umuganura mu murenge wa Rusiga, Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yavuze ko icyo umuntu yakwishimira cyane, ari umutekano usesuye abaturage bafite.

Yagize ati:” Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kubera uruhare rwayo mu ishyirwaho ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (RYVCP), ku buryo ibikorwa byabo byafashije cyane mu kubungabunga umutekano w’abaturage”.

Yibukije ko nta mutekano uhari, iterambere ritagerwaho ndetse no kwizihiza iminsi mikuru itandukanye bitakorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yashimangiye ko bazakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, muri gahunda zose zigamije kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage b’akarere ka Rulindo gukunda igihugu mu byo bakora byose. Yagize ati:” gukunda igihugu bituma mugira n’uruhare muri gahunda zose zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda ntiyabona abapolisi ishyira hose kuri buri rugo rw’umuturage mu kumucungira umutekano. Niyo mpamvu namwe mufite uruhare rwo kuwibungabungira, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we igihe cyose, mukajya muha Polisi amakuru y’icyahungabanya umutekano vuba kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba”.

CSP Sebakondo yakomeje agira ati:” Kuba twizihiza Umuganura ni uko dufite umutekano usesuye, uturuka ku buyobozi bwiza dufite. Muri ikigihe rero twishimira uyu munsi mukuru w’Umuganura, ni igihe nanone cyo gutekereza icyo twakora kugira ngo dukomeze tubumbatire umutekano dufite”.

Mutangana Jean Bosco wari uhagarariye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, we yavuze ko intego zabo mbere na mbere ari ugufatanya n’abandi baturage na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho hatangwa amakuru ku gihe kandi vuba bityo hakabaho gukumira ibyaha bitaraba.

-3480.jpg

Gutangiza icyumweru cy’Umuganura mu karere ka Rulindo byanitabiriwe n’umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’ingo (SFH) ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) baturutse mu turere twa Kicukiro,Nyarugenge na Gasabo, bikaba byaranaranzwe kandi no guha abana amata nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda, hishimirwa ibyiza byagezweho mu mwaka uba urangiye.

RNP

2016-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Ubwanditsi 31 Mar 2016
APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

APR BBC yerekeje muri Senegal gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Apr 2024
Za Minisiteri na Polisi y’u Rwanda mu isuzuma rya za Isange One Stop Center mu gihugu.

Za Minisiteri na Polisi y’u Rwanda mu isuzuma rya za Isange One Stop Center mu gihugu.

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya
Mu Mahanga

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)
SHOWBIZ

Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru