• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Editorial 23 Aug 2016 Mu Mahanga

Abantu 300 baturuka mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze ku itariki 22 Kanama bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya zibaye.

Mu bahuguwe harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, ba nyiri amahoteri na bamwe mu bayakoramo , abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, abafite inganda na bamwe mu bazikoramo.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza. Yitabiriwe kandi n’abafite Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peterori, abayobozi ba Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Musanze (Musanze Integrated Polytechnic College-MIPC).

Ayatangiza ku mugaragaro, Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude yagize ati:”Inkongi z’imiriro zidindiza iterambere. Kugira ubumenyi ku kizitera bituma zirindwa.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ayo mahugurwa kandi asaba abayitabiriye kuyakurikra neza.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yabwiye abayitabiriye ko ibitera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi nk’intsinga bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo kandi abasaba kwita ku buzima bwabyo babisuzumisha ko bikiri bizima.

SSP Bizimana yababwiye ko igihe habaye inkongi y’umuriro bagomba guhita bakupa amashanyarazi kandi bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za telefone zitishyurwa 111 n’ 112.
Yabasabye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, ipasi na mudasobwa igihe batari kubikoresha.

-3772.jpg

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Dufatanye Bonaventure yagize ati:”Nta bumenyi buhagije nari mfite ku kwirinda inkongi z’imiriro. Nabimenyeye muri aya mahugurwa. Ubumenyi nungutse buzatuma ndwanya inkongi z’imiriro.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi kandi avuga ko azabusangiza abo mu muryango we, abo ahagarariye ndetse n’abaturanyi be.

RNP

2016-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 05 Sep 2016
14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

Editorial 25 Jan 2017
RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Editorial 09 Apr 2018
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Editorial 06 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2
Amakuru

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2

Editorial 26 Sep 2024
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere
Amakuru

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Editorial 29 Jan 2022
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ubwambuzi bushukana no gutanga amakuru y’ababukora
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ubwambuzi bushukana no gutanga amakuru y’ababukora

Editorial 10 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru