• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira hamwe bakaguma mu murongo mwiza, bakirinda guhangana kugirango badaha urwaho abatifuriza u Rwanda ibyiza.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe wabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016, muri Kigali Convention Centre.

Iki gitaramo cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club wanayihaye icyerekezo, abayobozi bahoze muri Guverinoma, abayirimo n’abo bashakanye ndetse n’abandi batumirwa barimo abayobozi b’intara n’ab’Uturere.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe mu 1996, kugira ngo utange umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

Mu mpanuro yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo, Perezida Kagame yashimiye abagize igitekerezo cyo gushyinga Umuryango Unity Club, nk’urubuga abantu bahuriramo bakaganira ku mateka y’u Rwanda bakayakuramo amasomo abafasha kwiyubaka no kubaka igihugu bishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Uyu munsi turavuga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko tuzi neza ingaruka z’amacakubiri. Turi hano kugira ngo twibukiranye akamaro k’ubumwe no kuzirikana agaciro k’ubumuntu.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko bakwiye gufashanya kuguma mu murongo mwiza kugirango u Rwanda rumenyekane ku byiza rwagezeho aho kumenyekana ku mateka mabi. Yabasabye gukomera ku bumwe kugira ngo badaha urwaho abatifuriza ibyiza u Rwanda.

Ati “Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza. Aho ubumwe, ubwumvikane, ubumuntu, ubunyarwanda bitari, habaho ingaruka mbi nk’izo twumvise mu buhamya bwatanzwe.”

Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ubumwe ari yo mahitamo yonyine ku Rwanda, avuga ko ari uko ubumwe bwabuze igihugu kigasenywa n’abaturage bacyo. Yongeyeho ko nubwo igihugu cyamenyekanye ku mateka mabi, ubumwe bumaze kukigeza aheza hishimirwa na buri wese.

Ati “Uyu munsi, u Rwanda rwamenyekanye kubera amateka mabi, rubasha no kuba icyitegererezo cy’iterambere. U Rwanda rwababaye bikabije mu minsi 100, ariko rwageze ku bikorwa by’ishema mu myaka 20.”

Yagarutse ku bacitse ku icumu, abasaba gukomeza kugira ubutwari bwo kubabarira kuko nta wundi wabisabwa uretse bo bifitemo ubwo butwari.

Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Unity Club, byahuriranye n’ihuriro rya cyenda ry’uwo muryango, ryanahembewemo abandi barinzi b’igihango 17, barimo 12 bitabye Imana.

-4592.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-4591.jpg

Isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Unity Club umaze ushinzwe

Source: Igihe.com

2016-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ubwanditsi 03 Mar 2025
Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Ubwanditsi 13 Jul 2021
14th Cabinet Retreat Resolution: why does Rwanda find DNA test important?

14th Cabinet Retreat Resolution: why does Rwanda find DNA test important?

Ubwanditsi 05 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless
SHOWBIZ

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika
IMIKINO

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika

Ubwanditsi 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru