• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga

Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga

Ubwanditsi 14 Nov 2016 ITOHOZA

Amakuru ava mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, avuga ko humvikanye amasasu nyuma y’aho uwari umuyobozi w’Umutwe wa M23 Jenerali Sultan Makenga aburiwe irengero.

Uyu Jenerali Makenga yabaga muri Uganda kuva mu mwaka wa 2013 ubwo M23 warwanyaga Leta ya Kongo watsindwaga.

Gusa inzego z’umutekano muri Uganda zavuze ko zitazi aho Makenga yaba aherereye. Ibi byanemejwe n’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku mu kiganiro yagiranye na Reuters.

Yagize ati “Ubu turimo kuvugana n’abatasi ba Uganda ngo tumenye aho Makenga aherereye.”

Hagati aho umwe mu batuye mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, yabwiye Reuters ati “Hari amasasu yumvikanye mu gace ka Bunagana mu ijoro ryose no hafi y’Umujyi, kugeza ubu ntabwo tuzi abarimo kurwana kuko n’abasirikare ntacyo batubwira gifatika.”

-4651.jpg

Gen. Makenga n’Ingabo ze

Umwe mu bayobozi muri aka gace, yavuze ko kugeza ubu abasirikare ba Kongo berekeje muri aka gace ka Bunagana, ndetse n’abasirikare ba Uganda bakaba ari benshi ku mupaka wa Kisoro ugababanya ibi bihugu byombi.

Kugeza ubu kandi Guverineri Paluku na we yamaze kwemeza ko ingabo z’igihugu cye ziryamije amajanja, ziteguye guhangana n’ingabo za Makenga n’abo baba bafatanyije mu gihe byaba bibaye byo ko uyu muyobozi yaba ari muri Kongo nubwo nta makuru bafite.

-4652.jpg

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku

2016-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Ubwanditsi 09 Nov 2016
CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Uvira: Abarundi n’Abanyarwanda bafunze bashinjwa ubunyeshyamba baratabaza

Uvira: Abarundi n’Abanyarwanda bafunze bashinjwa ubunyeshyamba baratabaza

Ubwanditsi 07 Oct 2018
Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 21 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi
Mu Rwanda

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Ubwanditsi 15 Apr 2020
FDLR/CNRD Ubwiyunge, Ntibaramenya Ko Amazi Atakiri Yayandi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
INKURU NYAMUKURU

FDLR/CNRD Ubwiyunge, Ntibaramenya Ko Amazi Atakiri Yayandi Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Ubwanditsi 16 Jul 2020
Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika
ITOHOZA

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Ubwanditsi 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru