• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 23 Nov 2016 Mu Rwanda

Ubuyobozi bwa PSU, umutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru no guherekeza ibikorwa bya Loni , ku bufatanye n’ubuhuzabikorwa bwa FPU, umutwe ushinzwe kurinda abaturage, ibikorwa remezo no kurinda umutekano ahahurirwa n’abantu benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafurika MONUSCA, bagiranye inama n’abayobozi b’ibanze mu gace ka munani (8ieme Arrondissement) k’umurwa mukuru wa Bangui ku italiki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka.

Aka gace akaba ari nako ikigo abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro muri icyi gihugu bakambitsemo giherereye; kakaba ariko, ari kamwe mu duce turangwamo ibyaha byinshi byiganjemo urugomo, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura ndetse kakaba gakekwamo abaturage benshi batunze imbunda.

Iyi nama ikaba yabaye ku bwumvikane hagati y’abo bayobozi b’ibanze n’abayobozi b’imitwe yombi y’abapolisi b’u Rwanda , ikaba yari ifite intego zirimo guteza imbere imibanire myiza hagati y’abaturage batuye ako gace n’abapolisi bahakambitse ,kwigira hamwe ibibazo by’umutekano bivugwa muri ako karere, kuzamura isura nziza ya MINUSCA muri ako gace, kurebera hamwe ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage muri ako gace no kujya inama uburyo byakemuka ariko cyane cyane bigizwemo uruhare rw’ibanze n’abaturage bagatuye.

Atangiza iyo nama umuyobozi wa PSU, Assistant Commissioner of Police (ACP) Balthelemy Rugwizangoga, yibukije zimwe mu ngingo z’ibanze zikubiye muri manda ya MINUSCA cyane iyo kurinda abaturajye ba Centrafurika ndetse no gufasha Leta yatowe n’abaturage, kugaba ububasha ku butaka bwose bw’igihugu ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

ACP Rugwizangoga yavuze ko ibyo byashoboka ari uko habayeho imibanire n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abapolisi cyangwa ingabo za MINUSCA.

Yagize ati:” Byazatuma abaturage bisanzura mu kuduha amakuru ku bitagenda cyangwa ibyahungabanya umutekano wanyu aho mutuye kandi mukagira uruhare mu kwicungira umutekano, tugafatanya cyangwa tugakora ibyo mudashoboye.”

ACP Rugwizangoga kandi, yabagiriye inama yo kureba uko bakwishyirira ho gahunda zo kwicungira umutekano bakora amarondo y’abaturage kandi bagasangira amakuru n’amarondo y’abapolisi ba MINUSCA ku cyo bakeka cyose cyahungabanya umutekano.

Uhagarariye ubuhuzabikorwa bwa FPU muri MONUSCA Suzan Arina, yababwiyeko agiye kuvugana na bamwe mu bapolisi ba MINUSCA kujya bagira inama zijyanye n’akazi abapolisi b’igihugu cyabo baba kuri za sitasiyo za Polisi muri ako gace, akaba yanabahaye nimero za telefone bazajya bahamagaraho mu gihe bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose.

Ku ngingo y’ibibazo by’imibereho myiza, Arina yababwiye ko bakwigisha abaturage kwishyira hamwe bakaba bagaragaza ibyo bifuza guterwamo inkunga byihuta.

Abayobozi b’ibanze muri Arrondissement 8, bagaragaje ko bishimiye kuba abapolisi b’u Rwanda bakambitse mu gace kabo, ko imyitwarire yabo itanga icyizere ku mutekano wabo ari nayo mpamvu babatumiye ngo baganire ku bibazo byabo; nabo bakaba barasezeranyije imibanire myiza ndetse n’ubufatanye mugihe cyose aba bapolisi bazamara aho.

Bavuze kandi ko, kubera abo bapolisi bahari, bizeye ko ibibazo byiganjemo ubujura bumena amazu bubugarije, bukorwa n’insoresore ziri muri ako gace zitagira icyo zikora, bizakemuka nta kabuza kuberako bigiye gukurikiranwa n’abo bizeyeho ubushobozi.

-4786.jpg

Inama yanzuye, abo bayobozi bagaragazako bishimiye MINUSCA binyuze mu bapolisi b’u Rwanda, ko bazajya batanga amakuru ku cyabangamira umutekano wabo kandi ko bagiye gushyira hamwe abantu bashinzwe kuyobora urubyiruko mu gutekereza udushinga tubyara inyungu bakadushyikiriza ababishinzwe muri MINUSCA kugirango babashakire inkunga.

Inama yarangiye impande zombi zemeranyije ko inama nk’izi zajya ziba nibura rimwe mu kwezi.

RNP

2016-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Ubwanditsi 02 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN
INKURU NYAMUKURU

Perezida  Museveni yahaye amabwiriza Brigadier Abel Kandiho yo kunga Kayumba Nyamwasa wa  RNC na Sankara wa  FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda
HIRYA NO HINO

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 24 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru