• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama za RGB ku bayobozi baterwa ubwoba n’ Itangazamakuru rivuga ibitagenda

Inama za RGB ku bayobozi baterwa ubwoba n’ Itangazamakuru rivuga ibitagenda

Ubwanditsi 19 Dec 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) yeruriye bamwe mu bayobozi ko batari bakwiye kubabazwa n’uko umunyamakuru yagaragaje ibitagenda neza.

Ibi Gerald Mbanda yabigarutseho mu bukangurambaga RGB yageneye abayobozi b’inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Nyarugu bwari bugamije kumenyekanisha itegeko ryo kubona no gutanga amakuru.

Ni mu gihe kandi bamwe mu bayobozi babazaga impamvu abanyamakuru barinda gutumwaho iyo hari ibyiza byabaye, nyamara ngo haba ikitagenze neza ntibamenye uko bahageze nk’uko Ndayiragije Simon uyobora Umurenge wa Ngera yabibazaga.

Bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye z’akarere ka Nyaruguru ndetse n’abakozi b’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Ifoto/Nshimiyimana E)

Aha Mbanda yibukije ko gutangaza ibyiza na byo biri mu byo abanyamakuru bakora ariko abibutsa ko mu gihe bifuza kugaragaza ibyiza bagezeho bashobora no kubyumvikana n’ibitangazamakuru bakanabaha no ku ngengo y’imari.

Yagize ati “Icyo kwinuba ko abayobozi batishimira abababaza ibitagenda ni ikibazo gikunze kugaruka ariko burya baravuga ngo ‘udakosa ni udakora’, iteka iyo umuntu akora ibyo ari byo byose hari igihe umuntu abonamo ikintu kitagenze neza.”

Yakomeje agira ati “Niba hari ikintu kitagenze neza dukwiye kucyemera kandi tukumva ko nukitubajije akitubajije agira ngo tugikosore.”

Gusa Mbanda anagaruka ku myitwarire ikwiye kuranga abanyamakuru igihe batara inkuru zikomoza ku bitagenda neza.

Ati “Natwe nk’abanyamakuru igihe tubaza abayobozi ntabwo dukwiye kuba nk’abashinjacyaha cyangwa abacamanza, hari abo wumva ukagirango umunyamakuru agiye kuba umucamanza icyo twemera n’uburyo bwo kunenga bwubaka, ukanenga ariko ugamije kubaka.”

Asobanura ko umwuga w’itangazamakuru atari umwuga wo kwinjira mu buzima bw’izindi nzego ngo umunyamakuru amera nk’uca imanza.

Ati “Twebwe dukwiye kubona y’uko ikitagenda twakivuga cyangwa twagikora tugamije ko niba kitagenda gikwiye gukosorwa, kugira ngo turusheho kugira imikorere myiza, kuko iyo umuyobozi abwiwe ikitagenda aba agize Imana akabona ikitagenda nyamufasha kugikosora akakibona nk’ubufasha.”

Yunzemo ati “N ibwo bwuzuzanye twifuza, ni yo mikoranire dukeneye idufasha gukosora ibitagenda ariko nanone n’ibyiza tubivuge, ntitubirengeho.”

-5109.jpg

Gerald Mbanda Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB)

2016-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Ubwanditsi 21 Sep 2019
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025
Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubwanditsi 04 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye
Mu Mahanga

Ngoma: Umusore w’imyaka 21 yishwe arashwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa 7 yari yibye

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Ubwanditsi 17 Dec 2017
’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda
ITOHOZA

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Ubwanditsi 16 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru