• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Ubwanditsi 19 Dec 2016 Mu Mahanga

Inteko rusange y’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho ko Richard Muhumuza aba umucamanza mu rukiko rw’ikirenga ndetse yemeza ko umwanya w’umushinjacyaha mukuru uhabwa Mutangana Jean Bosco nkuko n’inama y’abaminisitiri yari yabisabye.

Aba bakozi bombi ndetse na Madamu Mutoro Antonia, wemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo [Capacity Development and Employment Services Board (CESB)] bemejwe n’inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukuboza 2016.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza muri Sena ni yo yasuzumye dosiye zisabira aba bayobozi kwemezwa na Sena kuri iyi myanya kandi raporo iyi komisiyo yagejeje ku Nteko Rusange ya Sena yerekanye ko aba bakozi bose bujuje ibisabwa n’amategeko ari na cyo sena yashingiyeho ibemeza burundu.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 9 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni yo yavanye Richard Muhumuza ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, wari uwumazeho imyaka itatu, imutangaho umukandida ku mwanya w’Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga.

Mbere yuko asabirwa imirimo yo kuba umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Richard Muhumuza yari amaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

Iyo nama y’abaminisitiri kandi yatanze Mutangana Jean Bosco nk’umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru,kuri ubu sena ikaba yamaze kubemeza nk’abakozi muri iyi myanya basabiwe n’inama y’abaminisitiri.

Mutangana Jean Bosco amaze imyaka 17 ari Umushinjacyaha, yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

-160.png

Hagati hari Madamu Mutoro, Muhumuza (iburyo bwe) na Mutangana (ibumoso bwe).

2016-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Ubwanditsi 03 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024
U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano
Mu Mahanga

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi
Mu Rwanda

Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC
Amakuru

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Ubwanditsi 01 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru