• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Komisiyo ya AU yabonye umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Komisiyo ya AU yabonye umuyobozi mushya usimbura Dr Zuma

Ubwanditsi 30 Jan 2017 Mu Rwanda

Umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu atorewe kuyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU).

Yatorewe kuri uwo mwanya n’amajwi 39 kuri 54 y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma bitabiriye aya matora yabaye kuri uyu wambere tariki ya 30 Mutarama 2017 mu nama rusange ya AU iri kubera I Addis Abeba muri Ethiopia.

Faki Mahamat ni umugabo w’imyaka 57 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tchad kuva tariki ya 24 Kamena 2003 kugeza ku ya 3 Gashyantare 2005. Yaje kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri 2008 kugeza uyu munsi. Mu bijyanye n’ubuzima bwa politiki ni uwo mu ishyaka rya Perezida w’icyo gihugu Idriss Déby Itno.

Ku mwanya w’Umuyobozi wa komisiyo ya AU yari ahanganye n’abakandida bakomokaga mu bice bitandukanye by’Umugabane w’Afurika, bari banashyigikiwe n’ibihugu byo mu gace bakomokamo.

Asimbuye Dr Nkosazana Dlamani-Zuma wayoboraga iyi komisiyo ndetse wanashoboraga gutorwa iyo yiyamamaza ariko yanze gutanga kandidatire kuko ateganya kujya kwiyamamariza kuyobora Afurika y’Epfo, igihugu akomokamo.

Amatora y’uyu mwanya yabaye mu byiciro birindwi, batatu baviriyemo mu cya mbere ni Umunya-Senegal Abdoulaye Bathily,Umunya- Botswanaise Pilomina Venson-Moitoi n’umunya Guinée Equatorial Agapito Mba Mokuy.

Ku gice cya nyuma hageze Faki Mahamat na mugenzi we wa Kenya, Amina Mohammed wari ushyigikiwe n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, maze Faki Mahamat amutsinda mu cyiciro cya karindwi.

Mu ijambo rye, Faki Mahamat yatangaje ko azuzuza inshingano atorewe nkuko yagiriwe icyizere n’abamutoye atari ahaberaga amatora.

Ku mwanya wa visi Perezida w’iyi komisiyo hatowe umunya-Ghana Quartey Thomas Kwesi.

-5566.jpg

Moussa Faki Mahamat

2017-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Ubwanditsi 05 Oct 2021
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Ubwanditsi 26 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda
Mu Rwanda

Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Aug 2017
Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi
Mu Mahanga

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Ubwanditsi 14 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru