Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase aravuga ko Guverinoma itazakomeza kwihanganira abagize umuco imitangire ya serivisi idahwitse.
Ibi yabitangaje ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyashyiraga ahagaragara ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere cy’umwaka wa 2016 aho imitangire ya serivisi iherekeje ibindi bipimo.
Muri ubu bushakashatsi bagaragaza ko imitangire ya serivisi iri inyuma y’ibindi bipimo byagendeweho aho ije kuri uyu mwanya ku nshuro ya kane mu nshuro eshanu ubu bushakashatsi bumaze gukorwa.
Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize ati “mu bipimo byose byagaragajwe, igipimo kiri hasi kuruta ibindi ni imitangire ya serivisi iri kuri 72,93%, iki gipimo kije kuri uyu mwanya ku nshuro ya kane, ni ikibazo gikomeye! Mu nama y’umushyikirano hemejwe ko ingamba zikomeye zigomba kujya zifatirwa inzego zaba iza Leta cyangwa izigenga zikomeza kugenda biguru ntege mu mitangire ya serivisi. Ntabwo twakomeza kwihanganira uyu muco wo gutanga serivisi zitanoze.”
Minisitiri Murekezi yavuze ko Guverinoma igiye gushyira ingufu muri iki kintu, kandi buri wese akumva ko imitangire ya serivisi inoze ari yo ntego ye ya mbere.
Yongera ho ko gutanga serivisi inoze atari ikintu abantu bagomba kwigishwa, ahubwo ko igikenewe ari uko abantu bahindura imyumvire yabo kuko bashoboye kubikora ahubwo bakabyica babizi.
Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu bipimo 8, ku isonga hazaho umutekano n’ituze mu gihugu aho iki gipimo gifite amanota 92,62% mu mwaka wa 2016, mu gihe mu mwaka wa 2014 iki gipimo cyari kuri 91,6%.
Kuri ibi Murekezi avuga ko bisobanuye ko inzego z’umutekano mu gihugu zikomeje gukora akazi kazo kandi neza bigatuma abaturage bazigirira icyizere.
Ibyiciro bitatu byonyine ni byo bifite amanota ari hejuru ya 80, birimo Umutekano n’Ituze Rusange, hakiyongeraho kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo gifite 86.56% kivuye kuri 79.04% mu 2014; n’uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage cyagize 81.83% kivuye kuri 77.05%.
Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu myaka itanu ishize hari ibipimo byagiye bizamuka ariko hakaba n’ibindi byasubiye inyuma birimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ati “uburyo dushyira mu bikorwa gahunda z’imibereho myiza yaba iza Girinka n’ibindi hari ibyo Abanyarwanda bakimyoza ko bitanoze natwe tuzi ko hagikenewe imbaraga ngo binozwe, iyo bitameze neza bituma igipimo kimanuka.”
Akomeza avuga ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bisuzumwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga ndetse hakifashishwa amakuru atuma byakifashishwa mu gusuzuma imiyoborere no gufasha mu kuzamura imibereho mu baturage.
Abaturage bakomeje kugaragaza ko batagira uruhare mu bibakorerwa…
Muri ibi bipimo uretse imitangire ya serivisi iza ku isonga mu kugira amanota aringaniye, n’uruhare rw’abaturage mu bikorwa bakorerwa rukomeje kuba ruto kuko rufite amanota 76.48%, ruvuye kuri 75.36% mu mwaka wa 2014.
Aha Prof Shayaka avuga ko usibye mu bikorwa by’umuganda abaturage bagaragaza ko bahabwa uruhare, ibindi nko gutegura ingengo y’imari n’igenamigambi usanga badahabwa ijambo, ati “iyo ubabajije uruhare rwabo mu muganda, mu kwikemurira ibibazo, mu gufata ibyemezo abaturage bava hasi bakavuga ko bibanyuze, ariko hari irindi tsinda aho usanga abantu bavuga ngo ni ibintu biri tekiniki abaturage ntabwo bari bubimenye, aho usanga uruhare rw’abaturage mu gutegura ingengo y’imari, mu igenamigambi no mu mihigo, turasanga muri rusange uruhare rwabo ruracyari hasi.”
Prof Shayaka avuga ko ibi bikorwa abo bireba bagomba kubishyira ku rwego rw’umuturage aho kumva ko ari ibintu by’abahanga agasaba ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Igenamigambi babifataho ingamba ihamye.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi
Abitabiriye uyu muhango basoma raporo
Ubu bushakashatsi bwamuritswe na RGB bushingiye ku bipimo 8 birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite 79,69%, Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bufite 81,83%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa 76,48%, Umutekano n’ituze rusange 92,62%, imibereho myiza y’abaturage 74,88%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo 86,56%, Imitangire ya serivisi 72,93% ndetse n’ Iterambere ry’ubukungu 76,82%.