• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage

Editorial 17 Apr 2017 POLITIKI

Nyuma y’iminsi mike bamwe mu batangaje ko baziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, basohoye ubutumwa bukangurira abaturage kubaha inkunga izabafasha mu kwiyamamaza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyamaganiye kure ivuga ko aho ibihe bigeze ibyo bikorwa bitemewe.

Mu Mpera za Werurwe 2017 nibwo Mpayimana Phillipe wavuye mu Bufaransa muri Gashyantare 2017 avuga ko aje guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika, yatangiye gusaba Abanyarwanda kuzamuha inkunga y’amafaranga nk’uko batanga n’amaturo mu nsengero cyangwa bashyigikira amakipe bafana kugira ngo azabashe kwiyamamaza.

-6331.jpg

Nguwo Mpayimana Phillipe ugenda asaba abaturage amafaranga

Uyu mugabo yavugaga ko hari umuntu witeguye kwakira izo nkunga zizatangwa ndetse akaba yarashyizeho nomero ya konti na telefoni zo kunyuzwaho izo nkunga.

Mpayimana wibajijweho cyane ubwo yajyaga mu kiganiro n’abanyamakuru ateze moto, yasobanuye ko ibyo gusaba inkunga atari ubucuruzi agamije ahubwo ari ukuvunikira abaturage, bityo nabo bakwiye kumufasha.

Muri Werurwe 2017, ubwo Inteko Rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Green Party, yateranaga ikemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nawe yasabye abanyamuryango kwishakamo inkunga ingana na miliyari imwe n’igice izabafasha mu bikorwa by’amatora.

-6333.jpg

Dr Frank Habineza

Icyo gihe yagize ati “Abafite amasaka muyagurishe, abafite ibigori mubigurishe, abafite ibirayi mubigurishe kugira ngo igikorwa cy’amatora kizabashe kugenda neza. Amafaranga tuzakenera twarabaze dusanga agera kuri miliyari imwe n’igice; ntabwo ari amafaranga make. Buri wese yitange uko yifite, ufite igihumbi akizane, ufite bitanu, icumi, miliyoni kuko inkunga yanyu irakenewe. Kugira ngo ishyaka ryacu rizitabire amatora ribashe gutsinda ni uko buri murwanashyaka ahaguruka.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibikorwa nk’ibyo byo gusaba inkunga bidakwiye mu gihe hataremezwa abakandida, gusa niyo baba bemejwe ngo hari uburyo bwateganyijwe ibyo kubona inkunga bikorwamo.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza, yagize ati “Ntibyemewe. Icya mbere nta nubwo dufite abakandida, muri gahunda yacu y’amatora tuzakira kandidatire kuva tariki 12 kugeza 23 Kamena, abazaba bemerewe kwiyamamaza tuzabatangaza tariki 7 Nyakanga, kugeza icyo gihe nta mukandida dufite; uwaba wiyita umukandida wenda byaba ari ibyifuzo. Ibyo gusaba inkunga ntabwo byemewe kandi nubwo baba bemewe hari uburyo binyuzwamo.”

Yakomeje agira ati “Hari uburyo inkunga iva mu bashyigikiye umukandida cyangwa umutwe wa politiki abarizwamo, ariko niba icyo kibazo gihari ntabwo byemewe, n’abaturage bamenye ko bitemewe, igihe kizagera bikorwe kandi hari uburyo bikorwamo.”

Ntihazagire utegereza inkunga ya leta mbere y’amatora

Munyaneza yavuze ko mu matora nta nkunga leta igenera abakandida mbere y’amatora nyir’izina uretse ayo bahabwa nyuma yayo nabwo bitewe n’amajwi uwiyamamaje yagize.

-6332.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza.

Ati “Leta nta nkunga itanga mbere y’amatora, ahubwo hari amafaranga itanga nyuma yayo bitewe n’amajwi umukandida yabonye ashobora kumufasha mu kwishyura n’ibindi yaba yarakoresheje.”

Ubusanzwe umukandida ugenerwa ayo mafaranga aturuka muri leta, ni uba wagejeje ku majwi 5%. Birabujijwe kandi kwakira inkunga izo ari zo zose ziturutse mu banyamahanga, mu madini no mu miryango runaka yaba iyegamiye kuri leta n’itayegamiyeho.

2017-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Editorial 01 Feb 2016
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Editorial 11 Sep 2019
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Qatar, igihugu giteganya gushora imari mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Qatar, igihugu giteganya gushora imari mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera

Editorial 25 Sep 2019
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Editorial 09 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame
Mu Rwanda

Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame

Editorial 10 Jul 2017
Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda

Editorial 14 Apr 2016
Village Urugwiro:  Perezida  Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi mbere yo gukina na DR Congo.
IMIKINO

Village Urugwiro: Perezida Kagame yakiriye abakinnyi b’Amavubi mbere yo gukina na DR Congo.

Editorial 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru