• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Perezida Kagame na Macky Sall bahawe igihembo cya kabiri cyitiriwe Babacar Ndiaye

Editorial 26 May 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Macky Sall wa Senegal, bashykirijwe igihembo cyitiriwe Babacar Ndiaye “Africa Road Builders Babacar Ndiaye Award 2017”, gihabwa abakuru b’ibihugu na za guverinoma baba barashyize ingufu mu kuzamura ibikorwa remezo bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Uretse ihangwa ry’ibikorwaremezo byorohereza ubwikorezi, uhabwa iki gihembo kandi ubuyobozi bwe bugomba kuba burangwa no kwimika ubumwe n’umudendezo ndetse afasha urubyiruko gutera imbere.

Icya 2017 cyahawe Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal. Ku Ruhande rwa Kagame, igihembo cye cyakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete na ho ku rwa Sall cyakirwa ni uhagarariye Senegal muri BAD, Papa Amadou SARR, mu nama ngarukamwaka ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yabereye mu Mujyi wa Ahmedabad mu Buhinde ku wa Gatatu, tariki 24 Gicurasi 2017.

Babacar Ndiaye unatanga iki gihembo, yashimye icyerekezo cyiza cy’aba bayobozi bombi ndetse asaba n’abandi kubigana mu rwego rwo guteza imbere Afurika ndetse no kuzana ibyishimo mu banyagihugu.

-6673.jpg

Umuyobozi wa komite ishinzwe gutoranya abahabwa icyo gihembo, Adama Wade, yashimangiye ko Perezida Kagame yatoranyijwe hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho nko gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ikomeye igamije iterambere ry’Abanyarwanda na Afurika muri rusange. Yavuze kandi ko ikindi cyashingiweho ari isuku irangwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali bituma u Rwanda rushyira itandukaniro hagati yarwo n’ibindi bihugu ndetse rukabishimirwa n’amahanga.

Perezida Sall yashimiwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi (Regional Express Train), uhuza Umurwa mukuru Dakar n’Umujyi wa Diamniadio.

Iki gihembo gitangwa rimwe mu mwaka, kigatangirwa mu nama za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB). Igiheruka ari na cyo cyari icya mbere, cyahawe Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara, gitangirwa mu nama y’iyi banki yari yabereye i Lusaka muri Zambia, muri Gicurasi 2016.

-6672.jpg

Amb Claver Gatete (ibumoso) niwe wakiriye igihembo cyagenewe Perezida Kagame

2017-05-26
Editorial

IZINDI NKURU

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

IMITWE IRAGWIRA : Umugabo yapfiriye mu isanduku y’abapfu ashutswe na pasiteri

Editorial 09 Apr 2017
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Editorial 21 Aug 2021
Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Editorial 09 Aug 2016
Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Editorial 25 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa
ITOHOZA

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

Editorial 31 Mar 2017
Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame
Mu Rwanda

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Editorial 17 Aug 2017
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu
ITOHOZA

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Editorial 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru