• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Ubwanditsi 04 Sep 2017 Mu Rwanda

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga ku wa Kane tariki 31 Kanama yahawe ruswa ya miliyoni 500 z’ amashilingi ya Kenya, abura uko ayafata, bukeye atangaza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya biteshwa agaciro hagategurwa andi matora.

Kenya Commercial Bank (KCB) yatangaje ko aya mashilingi yashyizwe kuri Dr David Maraga n’ umuntu utazwi ahagana 3: 14. Amakuru ava muri Kenya akemeza ko aya mashilingi yashyizwe kuri konte n’umuntu wa Raila Odinga , ariko we akabihakana.

Aya mashilingi ibihumbi 500 ni 4 848 659 mu madorali y’ Amerika ariyo ahwanye na 4,089,686,064 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Dr Maraga yatangaje ko impamvu yanze aya mashilingi ari uko adashaka guharabika isura ye n’ iy’ urukiko ayoboye, gusa bikaba bivugwa ko yabonye byarabuye arayanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuyobozi wa KCB, Mr.Kamau Ndung’u, yavuze ko Dr Maraga yasabye banki gusubiza aya mashilingi aho yaturutse kuko nta muntu n’ umwe yitezeho amashilingi angana kuriya.

Yagize ati “Twegereye umukiliya wacu Dr Maraga atubwira ko nta hantu na hamwe yari yiteguye amashilingi angana kuriya. Yadusabye ko tuyasubiza nyirayo tugiye guhita tubikora”

Yongeho ati “Umukiliya wacu yarakaye turaza kugaragaza nyir’ ariya mashilingi kugira ngo ibintu binyure mu mucyo”

Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 nibwo urukiko rw’ ikirenga muri Kenya rwatangaje ko amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama yabayemo ubujura bw’ amajwi bwakorewe mu ikoranabuhanga.

Urukiko rw’ ikirenga rwatangaje ko amatora agomba gusubirwamo bitarenze iminsi 60, Uhuru Kenyatta wari yatangajwe ko yatsinze amatora avuga ko yiteguye kongera guhatana.

Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya yavuze ko yiteguye amatora y’ ikiciro cya kabili gusa avuga ko komisiyo y’ amatora ikwiye guseswa kuko amatora yabayemo uburiganya aribo bari bayateguye.

-234.png

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga

2017-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho  ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Ubwanditsi 15 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu
ITOHOZA

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena
Amakuru

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ubwanditsi 08 Jul 2022
Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Ubwanditsi 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru