• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Ubwanditsi 07 Oct 2017 ITOHOZA

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yahaye Amb. Eugene Gasana inshingano zo kumufasha guhungisha imitungo yanyereje mu gihugu cye. Amakuru ava ahantu hatandukanye aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana, wahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York, ashobora gutanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko ya Amerika mu minsi ya vuba.

Ayo makuru tugikorera iperereza aravuga ko Ambasaderi Eugène Gasana bikekwa ko ari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yahawe akayabo na Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo amene amabanga ya Leta y’u Rwanda yari ahagarariye mu muryango w’Abibumbye, akaba ashobora gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga y’inteko nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agashami ka komisiyo kareba Afurika, kayobowe na Christopher Smith.

-8218.jpg

Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu 2012 yaje guhagarikwa ku nshingano ze na Perezida Kagame nyuma y’imyitwarire mibi irimo no gukorana na Kabila.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde, Le Soir n’ibindi byagaragaje ko imikoranire ya Gasana na Kabila imaze gutahurwa, iri mu byatumye ahamagazwa mu Rwanda nubwo byarangiye atagarutse.

Inshingano za Ambasaderi Gasana zahawe Rugwabiza Valentine wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba byarabaye muri Gicurasi umwaka ushize.

Impamvu Kabila yatangiye guhungisha imitungo ye n’ibyegera bye bashinjwa kunyereza mu myaka amaze ku butegetsi, ni ukubera impungenge aterwa n’uko mu gihe cya vuba bushobora kumuca mu myanya y’intoki mu gihe yaba atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nk’uko icukumbura ry’ibi binyamakuru rikomeza ribisobanura.

Inkuru ya Mediapart ivuga ko Ambasaderi Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma.

Kabila n’umuryango we kandi bashinjwa kuba ari bo bagenzura banki zo mu gihugu zirimo BGFI, BCDC, BIAC n’izindi.

Kabila yahuriye na Gasana i Kinshasa abifashijwemo na Kalev Mutond, Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iby’ubusahuzi bw’umutungo muri RDC byanagarutsweho na Bloomberg na ‘Panama Papers’ mu nyandiko zashyizwe hanze umwaka ushize zivuga ku mayeri abakuru b’ibihugu bakoresha bigwizaho imitungo.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa, ariko hakurikijwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho kuva muri 2006, amaze kuzuza manda ebyiri yemererwa na ryo bityo bivuga ko atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.

-8216.jpg

Eugene Richard Gasana wari uhagarariye u Rwanda muri Loni

2017-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi  wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye

Ubwanditsi 23 Sep 2016
Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Umunyamakuru John Ndabarasa watabarijwe ko yaburiwe irengero yibereye i Kigali!

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Ubwanditsi 09 May 2016
RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

Ubwanditsi 09 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria
ITOHOZA

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Ubwanditsi 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru