• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Nyuma y’aho Amb. Eugene Gasana aherewe inshingano zo guhungisha imitungo ya Kabila yanyerejwe ubu ngo yaba yiteguye kwerekaza muri Kongre y’Amerika gutanga ubuhamya

Ubwanditsi 07 Oct 2017 ITOHOZA

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yahaye Amb. Eugene Gasana inshingano zo kumufasha guhungisha imitungo yanyereje mu gihugu cye. Amakuru ava ahantu hatandukanye aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana, wahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York, ashobora gutanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko ya Amerika mu minsi ya vuba.

Ayo makuru tugikorera iperereza aravuga ko Ambasaderi Eugène Gasana bikekwa ko ari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yahawe akayabo na Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo amene amabanga ya Leta y’u Rwanda yari ahagarariye mu muryango w’Abibumbye, akaba ashobora gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga y’inteko nshingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agashami ka komisiyo kareba Afurika, kayobowe na Christopher Smith.

-8218.jpg

Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu 2012 yaje guhagarikwa ku nshingano ze na Perezida Kagame nyuma y’imyitwarire mibi irimo no gukorana na Kabila.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde, Le Soir n’ibindi byagaragaje ko imikoranire ya Gasana na Kabila imaze gutahurwa, iri mu byatumye ahamagazwa mu Rwanda nubwo byarangiye atagarutse.

Inshingano za Ambasaderi Gasana zahawe Rugwabiza Valentine wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba byarabaye muri Gicurasi umwaka ushize.

Impamvu Kabila yatangiye guhungisha imitungo ye n’ibyegera bye bashinjwa kunyereza mu myaka amaze ku butegetsi, ni ukubera impungenge aterwa n’uko mu gihe cya vuba bushobora kumuca mu myanya y’intoki mu gihe yaba atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nk’uko icukumbura ry’ibi binyamakuru rikomeza ribisobanura.

Inkuru ya Mediapart ivuga ko Ambasaderi Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma.

Kabila n’umuryango we kandi bashinjwa kuba ari bo bagenzura banki zo mu gihugu zirimo BGFI, BCDC, BIAC n’izindi.

Kabila yahuriye na Gasana i Kinshasa abifashijwemo na Kalev Mutond, Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iby’ubusahuzi bw’umutungo muri RDC byanagarutsweho na Bloomberg na ‘Panama Papers’ mu nyandiko zashyizwe hanze umwaka ushize zivuga ku mayeri abakuru b’ibihugu bakoresha bigwizaho imitungo.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa, ariko hakurikijwe Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho kuva muri 2006, amaze kuzuza manda ebyiri yemererwa na ryo bityo bivuga ko atemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.

-8216.jpg

Eugene Richard Gasana wari uhagarariye u Rwanda muri Loni

2017-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Ubwanditsi 08 Sep 2016
Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices
POLITIKI

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa
POLITIKI

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru