• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Ubwanditsi 17 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Gen.Kale Kayihura watangiye kuyobora Polisi ya Uganda kuva muri 2005 yashimiye Perezida Museveni ku cyizere yamuhaye cyo kongera kuyobora uru rwego iyindi imyaka 4 iri imbere.

Gusa amakenga ni yose kuko nubwo Gen. Kale yagiye avugurura imwe mu mikorere ya polisi nko kurwanya ruswa  abatari bagiye baramurwanyije ndetse n’ amakosa menshi yagaragaye muri polisi yagiye ayaryozwa.

Mu myaka ya za 2015 , Gen.Kale yitabye Inteko Nshingamategeko ubwo yasaba gusobanura mu buryo burambuye imikorere y’ urwego ayoboye icyo abantu benshi bari biteze ko ashobora gukurwa mu mwanya we.

Museveni yizera Kale ariko ntiyezera polisi

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aherutse kwerura ko atacyizeye urwego rwa polisi bitewe n’uko rwinjiwe n’ abanyabyaha ndetse  we afata nk’ abicanyi.

Mu Ukwakira 2017, hari inkuru yagaragaye mu kinyamakuru gikorera muri Uganda, Perezida Museveni  yerekana impungengenge afitiye  uru rwego rushinzwe kurinda abantu n’ imitungo yabo.

Mu mvugo yaranzwe n’ uburakari, yagarutse ku cyuho kigaragara mu mutekano cyazanywe na polisi mu bijyanye n’inshingano zayo itubahiriza zo gufasha mu kubahiriza amategeko n’ituze muri icyo gihugu nkuko Chimpreports yabitangaje.

Ati “Amahoro asobanura kuba hatari ibibazo by’umutekano muke, bigomba kuba kandi ivanwaho ry’ibituma amategeko adakurikizwa.”

Perezida Museveni yakomeje avuga ko kujenjeka k’uru rwego ari bimwe mu byatumye habaho iyicwa ry’uwari umuyobozi wungirije wa polisi,AIGP Felix Kaweesi, Joan Kagezi  wari umushinjacyaha n’abayobozi b’abayisilamu.

IGP Gen Kale Kayihura

Yemeza ko polisi yinjiriwe nkuko yari aherutse kubitangaza, akagaragaza ko  ikwiye gukozwamo umweyo, hagakurwamo ikintu cyose abona ari kidobya, kuko ibibazo byari mu gisirikare byarangiye, ariko polisi byayinaniye.

Ahereye kuri ibyo byose yabasabye gukubura kugeza ku rwego rwo gusubiramo n’ibijyanye n’amapeti yabo ubwabo.

Yanenze kandi abapolisi uburyo bakomeje gushyamirana n’abaturage, kubatoteza  no kubakorera iyicarubozo, kuvugwaho ruswa n’ibindi.

Yanagaye uburyo abakekwako kugira uruhare mu rupfu rwa  Kaweesi bafunguwe bakaba bidegembya, nyamara bakabaye bakurikiranwa, kuko ngo nubwo icyo kitabahama hari ibindi bakekwaho bakabaye bakurikiranwaho, bimwe ndetse byabahesha ibihano bikomeye birimo gufungwa burundu.

Si ibyo gusa kuko, Museveni aherutse no kwihaniza Polisi kubera ibyaha by’iyicarubozo yagiye ivugwaho na bamwe mu bo yabaga yafashe.

Ese Gen. Kale Kayihura azasoza iyi manda ya 4

Nubwo agenda ahangana n’ ibibazo bikomeye, uyu mugabo ukunzwe kwitwa umunyarwanda n’ abatari bacye aho muri Uganda azwiho ubushishozi budasanzwe kuko ari no mu bayobozi ba polisi bagiye kumara igihe kinini kuri uyu mwanya.

Byumvikane ko kugirango Perezida Museveni amuhitemo ni uko yizeye neza ko yibitseho ubushobozi bwinshi.

Abakurikiranira hafi imikoranire ya Gen.Kale na Perezida Museveni bemeza ko aba bagabo bombi bizerena ndetse bakanavuga ko Gen. Kale ari ukuboko Kw’ iburyo kwa Museveni nubwo muri politiki umwanzi ahinduka inshuti naho inshuti igahinduka umwanzi mu gihe gito cyane.

Albert Ngabo/Rushyashya.net

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Ubwanditsi 10 Jun 2025
Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Ubwanditsi 06 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League
Amakuru

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 21 May 2025
Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside
ITOHOZA

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Ubwanditsi 18 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru