• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Ubwanditsi 01 Dec 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ugushyingo mu gitondo, nibwo itsinda ry’abapolisi 240, bari mu mitwe ibiri(FPU) ariyo CAR I na CAR II  buriye indege berekeza mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafurika MINUSCA, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka, nabo bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.

 Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege, aba bapolisi bari baherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bari bayobowe na Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera wabifurije kuzagira akazi keza mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Umutwe wa mbere  CAR I ugiye gukorera mu murwa mukuru Bangui, ugizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 14, bakaba bayobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Rumanzi bakaba bagiye gusimbura bagenzi babo bakora akazi ko kurinda abayobozi, bimwe mu bikorwa remezo n’abaturage..bari bayobowe na Assistant Commissioner(ACP) Elias Mwesigye.
Umutwe wa kabiri CARII wo, ugiye gukorera ahitwa Kaga-Bandoro, ukaba ugizwe nawo n’abapolisi 140 barimo 14 b’igitsinagore, ukaba uyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Jean Baptiste Rutaganira, nawo ukaba ugiye gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka muri kariya gace bayobowe na  CSP Jean Claude Kajeguhakwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, nibwo hakiriwe imitwe ibiri, uwakoreraga Bangui ariwo usimburwa na CAR I uri kumwe n’uwakoreraga Kaga-Bandoro wasimbuwe na CAR II, bose bagera kuri 240 bakaba bahawe ikaze  na ACP William Kayitare wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
 Mu ijambo yavugiye ku kibuga cy’indege, ACP Elias Mwesigye ari nawe wari ubayoboye yavuze ko yishimiye kugarukana abo yari ayoboye nyuma yo kurangiza neza inshingano bari bafite mu butumwa barimo.
ACP Mwesigye yagize ati:” Mu nshingano z’ibanze twari dufite, iya mbere yari iyo kurinda abaturage b’abasivili, abakozi ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro, gufasha mu bikorwa byo kugeza imfashanyo ku bayikeneye ndetse no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano zaho kuwugarura aho bikenewe; kandi twabikoze neza uko byasabwaga.”
 Yongeyeho ko, abapolisi b’u Rwanda by’umwihariko, bashimiwe kurinda abaturage bari mu nkambi ya Kaga-Bandoro ubwo yari itewe n’abitwaje intwaro aho yagize ati:” Ibi twabishimiwe by’umwiharikon’ubuyobozi bwa Loni  imbere y’amahanga.”
 Asoza kandi, yavuze ko, nk’uko abababanjirije babikoze, abapolisi b’u Rwanda basizeyo umuco wo gukora umuganda kandi babitoje n’abaturage babo, aho yavuze ko ari ubudasa buri mu biranga zimwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.
 Uretse aba bagiye mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, ku wa gatandatu taliki ya 2 Ukuboza, hazagenda undi mutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu PSU cyangwa Protection Support Unit, uyu ukazaba ugizwe n’abapolisi 140 barimo 8 b’igitsinagore; ukazaba uyobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Hatari.
 Uyu mutwe nawo ukaba uzasimbura undi nkawo usanzwe ukorera mu murwa mukuru wa Bangui, ukaba uyobowe na ACP Balthelemy Rugwizangoga,  aho urinda abayobozi ba kiriya gihugu uhereye kuri Minisitiri w’Intebe wacyo n’abandi bayobozi, hakiyongeraho n’abashyitsi bakomeye ba kiriya gihugu.
Umutwe wa PSU  uzajyayo ukaba ari uwa gatatu muri MINUSCA, CAR II nayo yagiye ikaba ari iya gatatu muri buriya butumwa mu gihe CAR I yo, igiyeyo ari iya kane kuko ariyo yabimburiye indi mitwe ya Polisi y’u Rwanda muri muriya butumwa mu Ugushyingo  2014.

2017-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Ubwanditsi 02 May 2021
Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira  abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu
Amakuru

Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu

RUSHYASHYA 07 Aug 2026
Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Ubwanditsi 23 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru