• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Ubwanditsi 01 Dec 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ugushyingo mu gitondo, nibwo itsinda ry’abapolisi 240, bari mu mitwe ibiri(FPU) ariyo CAR I na CAR II  buriye indege berekeza mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafurika MINUSCA, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka, nabo bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.

 Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege, aba bapolisi bari baherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bari bayobowe na Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera wabifurije kuzagira akazi keza mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Umutwe wa mbere  CAR I ugiye gukorera mu murwa mukuru Bangui, ugizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 14, bakaba bayobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Sam Rumanzi bakaba bagiye gusimbura bagenzi babo bakora akazi ko kurinda abayobozi, bimwe mu bikorwa remezo n’abaturage..bari bayobowe na Assistant Commissioner(ACP) Elias Mwesigye.
Umutwe wa kabiri CARII wo, ugiye gukorera ahitwa Kaga-Bandoro, ukaba ugizwe nawo n’abapolisi 140 barimo 14 b’igitsinagore, ukaba uyobowe na Chief Superintendent of Police(CSP) Jean Baptiste Rutaganira, nawo ukaba ugiye gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka muri kariya gace bayobowe na  CSP Jean Claude Kajeguhakwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, nibwo hakiriwe imitwe ibiri, uwakoreraga Bangui ariwo usimburwa na CAR I uri kumwe n’uwakoreraga Kaga-Bandoro wasimbuwe na CAR II, bose bagera kuri 240 bakaba bahawe ikaze  na ACP William Kayitare wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
 Mu ijambo yavugiye ku kibuga cy’indege, ACP Elias Mwesigye ari nawe wari ubayoboye yavuze ko yishimiye kugarukana abo yari ayoboye nyuma yo kurangiza neza inshingano bari bafite mu butumwa barimo.
ACP Mwesigye yagize ati:” Mu nshingano z’ibanze twari dufite, iya mbere yari iyo kurinda abaturage b’abasivili, abakozi ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro, gufasha mu bikorwa byo kugeza imfashanyo ku bayikeneye ndetse no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano zaho kuwugarura aho bikenewe; kandi twabikoze neza uko byasabwaga.”
 Yongeyeho ko, abapolisi b’u Rwanda by’umwihariko, bashimiwe kurinda abaturage bari mu nkambi ya Kaga-Bandoro ubwo yari itewe n’abitwaje intwaro aho yagize ati:” Ibi twabishimiwe by’umwiharikon’ubuyobozi bwa Loni  imbere y’amahanga.”
 Asoza kandi, yavuze ko, nk’uko abababanjirije babikoze, abapolisi b’u Rwanda basizeyo umuco wo gukora umuganda kandi babitoje n’abaturage babo, aho yavuze ko ari ubudasa buri mu biranga zimwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.
 Uretse aba bagiye mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, ku wa gatandatu taliki ya 2 Ukuboza, hazagenda undi mutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu PSU cyangwa Protection Support Unit, uyu ukazaba ugizwe n’abapolisi 140 barimo 8 b’igitsinagore; ukazaba uyobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Hatari.
 Uyu mutwe nawo ukaba uzasimbura undi nkawo usanzwe ukorera mu murwa mukuru wa Bangui, ukaba uyobowe na ACP Balthelemy Rugwizangoga,  aho urinda abayobozi ba kiriya gihugu uhereye kuri Minisitiri w’Intebe wacyo n’abandi bayobozi, hakiyongeraho n’abashyitsi bakomeye ba kiriya gihugu.
Umutwe wa PSU  uzajyayo ukaba ari uwa gatatu muri MINUSCA, CAR II nayo yagiye ikaba ari iya gatatu muri buriya butumwa mu gihe CAR I yo, igiyeyo ari iya kane kuko ariyo yabimburiye indi mitwe ya Polisi y’u Rwanda muri muriya butumwa mu Ugushyingo  2014.

2017-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Ubwanditsi 19 Apr 2017
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Ubwanditsi 03 May 2017
Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda
Amakuru

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Ubwanditsi 05 Oct 2021
Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”
Amakuru

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Ubwanditsi 23 Jun 2024
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru