• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 04 Dec 2017 Mu Rwanda

Ku italiki ya 3 Ukuboza habaye inteko nkuru ku rwego rw’igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ruzwi nka Rwanda youth Volunteers in Community Policing(RYVCP) , ahahuriye urugera kuri 500 rwaturutse mu gihugu hose maze rusabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko rusanganywe icyerekezo cyiza.

 Aya ni amagambo yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage, Francis Kaboneka ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nteko(congress) y’umunsi umwe,  ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje kubari aho, Minisitiri Kaboneka yashimiye Polisi y’u Rwanda  ku ruhare igira ku mutekano w’abaturage no kurwanya ibyaha no kuba yateguye iyi nama kadi ashima uru rubyiruko ku ruhare rwagize mu gihe cy’amatora aho yagize ati:” Mwe mwagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora mu gihe ahandi urubyiruko ruba ruri mi bikorwa bibi.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje agira ati:” Ibyo mumaze kugeraho ni byinshi kandi turabishima, ubu murasabwa gukomeza gushyira hamwe, mukongera ubushake mu gukumira ibyaha kuko icyerekezo cyo muragifite kandi ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka.”

Yongeyeho ati:” Nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, hari byinshi mumaze gukora ariko nanone ibyo twifuzako  mukora biracyari byinshi; ibibazo twagize mu Rwanda byagizwemo uruhare n’urubyiruko ruyobowe nabi, ababihagaritse nabo ni urubyiruko ari nabo mukwiriye kwigana kuko muyobowe neza.”
 
Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Kaboneka yagize ati:” Ibibazo muhura nabyo turabizi ariko ntibikwiye kuba impamvu yo gucika integer  kuko mufite abo mubwira, ntabyananirana mufite ubuyobozi bwiza, kandi nshingiye kubyo mwakoze, mufite imbaraga zo gukorwa ibyo mutegerejweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa mu ijambo rye, yashimiye uru rubyiruko ko ruharanira icyateza imbere umutekano w’igihugu harimo gukumira no kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe, gufatanya n’izindi nzego mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda za Leta harimo umuganda, isuku n’isukura, kwita ku bidukikije n’ibindi,..

DIGP Munyuza yagize ati:”Turabasaba kongera  uruhare rwanyu mu gukumira ibyaha kandi turabasaba kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kubikumira n’uko zashyirwa mu bikorwa; mutabihanyeho amakuru n’urwego rwanyu ntacyo rwageraho.”
Yasabye  uru rubyiruko ubufatanye na Polisi mu kurwabya by’umwihariko ibyaha birimo ruswa n’akarengane, icuruzwa ry’abantu,ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kunyereza umutungo , ubugambanyi ku gihugu, kurwanya ubuzererezi no kwangiza ibidukikije maze agira ati:” Turabasaba gufatanya na Polisi y’u Rwanda kubirwanya kandi mugashyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko n’ibindi byaha bikorwa usanga bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Asoza, DIGP Munyuza yababwiye ko bakwagura ibikorwa byabo bikagera ku rwego rw’umudugudu kandi ko Polisi y’u Rwanda izafatanya nabo muri gahunda zabo kandi avuga ko abaye abashimiye uruhare yizeye ko bazakomeza kugira mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

Umunyamabanga mukuru w’iryo huriro ry’urubyiruko RYVCP  Bayisenge Twahirwa mu ijambo yahavugiye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego ku bufatanye ndetse n’ubufasha badahwema guha uru rubyiruko.

Yakomoje kandi kuri gahunda y’umuganda batangije ku rwego rw’igihugu, ukazajya ukorwa kuri buri cyumweru cya kabiri cya buri kwezi  maze yongeraho ati:” Uretse ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, twongeraho gushimangira gahunda za Leta  cyane cyane iz’imibereho myiza y’abaturage, isuku n’isukura, ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye,..”

Iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryagiyeho mu mwaka wa 2013, ritangijwe na bamwe bigaga mu mashuri makuru na kaminuza, rukaba rumaze kugera ku 223,863  mu gihugu hose.

2017-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Jul 2017
’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Ubwanditsi 04 May 2017
Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya yatangiye imyitozo adafite abakina hanze bazabimburirwa na Djihad Bizimana

Ubwanditsi 06 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD
HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Ubwanditsi 04 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru