• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Ubwanditsi 16 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda (UPDF) ndetse n’icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byagiranye inama  idasanzwe muri iki cyumweru dusoza .

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akaba avuga ko ku murongo w’ibyigwa hariho guca intege  umutwe wa ADF ndetse no gukaza umutekano ku mupaka wa Uganda na Congo.

Iyi nama ikaba yabereye ahitwa Kasindi-Lubiriha, muri Congo, mu birometero nka 90 ugana mu mjyaruguru y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Beni, uturiye Uganda.

Amakuru agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko UPDF na FARDC baganiriye ku gupanga no gutangiza ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege umutwe wa ADF ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Beni.

Hari impungenge ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma ukurikije amakuru amaze iminsi yandikwa mu binyamakuru byo muri aka karere ku mubano utifashe neza hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize nibwo  ADF  yagabye igitero kidasanzwe ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (Monusco) ku birindiro biri muri Beni, wica abasirikare bagera kuri 20 abandi 53 barakomereka. Mu bapfuye hakaba harimo ingabo za Tanzania 15.

Iyi nama hagati y’igisirikare cya Uganda n’icya Congo ije mu gihe FARDC yongereye ingabo zidasanzwe  ziturutse muri Kisangani muri Beni kuva kuwa Gatatu ushize, itariki 13 Ukuboza.

Amakuru avuga ko muri iyo nama y’igitaraganya , intumwa z’igisirikare cya Uganda zari ziyobowe na Brig. Micheal Kabango, ukuriye division ya 5 y’ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe intumwa za FARDC zari ziyobowe na Gen. Marcel Mbangu ukuriye ibikorwa bya Sokola 1 igice cy’amajyaruguru.

Ibi biraba mugihe havugwa umutwe w’ingabo za Uganda waba warinjiye rwishwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  mu rwego rwo gufasha imitwe y’ingabo ikorera muri Congo irwanya Leta y’u Rwanda,  harimo na RNC ikoresha uwitwa Sande Charles bakunze kwita Mugisha Robert akaba yarigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, uyu  aravugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu karere no muri Afurika y’epfo , biravugwa ko ari umwe mu byegera bya hafi bya kayumba Nyamwasa akaba ubu akora ibikorwa byo gutoteza no gufatisha abo RNC yita abanzi bayo muri Uganda.

Muri iki gihe hari imwe mu miryango y’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ikomeje gutabaza ivuga ko ikomeje kubura bamwe mu babo ngo kandi akenshi ugasanga ababura ababo ari abantu bigeze kujya bashakwa n’abayoboke ba Kayumba Nyamwasa babasaba ubufatanye bakabyanga.

Amakuru afitiwe gihamya agaragaza ko kuri iyi minsi hari abasore bakunze gushukwa n’uyu Sande bizezwa kuzabona ubuzima bwiza , bakajyanwa mu bikorwa bya RNC biherereye muri Congo (DRC) ahitwa i Minembwe.

Ngo uyu Sande na bagenzi be bafatanya batwara aba basore babanyujije mu bihugu nka Tanzania, Burundi, nyuma bakambuka bajya muri Congo i Minembwe.

Raporo ya MONUSCO yo mu kwezi kwa kane igaragaza bamwe mu basore bashutswe bakajyanwa muri ibi bikorwa RNC yita ibya gisirikare ariko nyuma bagakoreshwa imirimo irimo no gukora mu birombe by’amabuye ariko nyuma bakaza gutoroka.

Bamwe muri abo hari abitwa; Jean Claude, Silva na Sudi.

Nkuko bigaragara mu kinyamakuru nka inyenyeri nuko itsinda ry’abantu Kayumba Nyamwasa akunze gushora muri ibi bikorwa byo gutwara abasore muri DRC ndetse no kugambanira abatemeye kuyoboka RNC harimo uyu Sande Charles twavuze haruguru, Ben Rutabana, na we wabaye umusirikare muto mbere y’uko ahunga igihugu akajya kuba mu Bubiligi, Frank Ntwari uba muri Afurika y’epfo akaba ari na muramu wa Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bayoboke ba RNC.

Ubu bushukanyi bw’aba tuvuze n’abandi bakorana bukwiye kwirindwa kuko bugamije kujyana abana b’urubyiruko mu bintu bitabafitiye akamaro ahubwo bagamije inyungu zabo bwite.

Leta y’u Rwanda ikwiye kuvugana n’ababishinzwe mu bihugu bituranyi maze ibi bikorwa bigayitse byo guhiga abanyarwanda, urubyiruko rugatwarwa mu mitwe yitwara gisirikare yo muri Congo/DRC bigahagarara ndetse abo Kayumba Nyamwasa akoresha bagatabwa muri yombi bakabibazwa.

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Ubwanditsi 10 Dec 2018
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024
Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Perezida Museveni  yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Ubwanditsi 14 Oct 2021
U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.
Mu Mahanga

Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.

Ubwanditsi 18 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru