• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Ubwanditsi 23 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rirarahira rigatsemba rivuga yuko ubutegetsi bw’icyo gihugu butazongera gusubira Arusha mu mishyikirano ngo ahubwo Abarundi bagomba kwitegurira amatora ya 2020 babanje gutorera yuko itegeko nshinga ririho ryahinduka cyangwa ngo ntirihinduke.

Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, atangaza yuko ibyagezweho mu mishyikirano ya Arusha byagezweho ngo naho ibitaragezweho n’ubundi ntabwo byari kugerwaho ngo kuko byari mu byo Perezida Nkurunziza yavuze ko biri mu murongo ntarengwa igihe yatangizaga kampanye yo kuvugurura itegeko nshinga, mu ntara ya Gitega tariki 12 z’uku kwezi.

Igice cya kane k’imishyikirano y’Abarundi ya Arusha cyashojwe tariki 08 z’uku kwezi nta masezera asinywe kuko nta cyari cyashoboye kumvikanwaho, Benjamin Mkapa nk’umuhuza avuga yuko bibabaje cyane ngo akaba agiye guhita abimenyesha Perezida Museveni nk’umuhuza mukaru kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC ngo babifatire icyemezo. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu abo bakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba baragira icyo babivugaho !

Nubwo opozisiyo ikomeye mu Burundi (CNRED) itigeze yitabira ibyo biganiro by’ikiciro cya kane ariko n’abandi batari muri CNDD-FDD bari muri ibyo biganiro hari byinshi batemeranywagaho n’ubutegetsi bituma iyo mishyikirano ya Arusha igera ku busa. Ibyo birimo ibyo leta yashakaga ko byakorwa bo ntibabishake n’ibyo bo bifuzaga yuko byakorwa ariko ubutegetsi bukabyanga.

Iby’igenzi abatari muri CNDD-FDD bifuzaga yuko  byakorwa ubutegetsi bukabyanga harimo  kuba hashyirwaho leta y’inzibacyuho ikaba ariyo itegura ayo matora ya 2020, no kuba hatangwa imbabazi rusange no kuri babandi ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga yuko bagize uruhare mu gushaka kubuhirika muri 2015.

Mu byo leta yifuzaga kuba byakorwa ariko abatari muri CNDD-FDD ntibabikozwe harimo ibyo guhindura itegeko nshinga igihugu cyagenderagaho kimwe no kuba hagira ibihindurwa mu masezerano ya Arusha ari nayo yabyaye n’iryo tegeko nshinga muri 2005.

Mu gutangaza yuko nta yindi mishyikirano ubutegetsi mu Burundi buzongera kwitabira, Ndayishimiye ejo yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga yuko ahubwo buri mutwe wa Politike ukwiye gukangurira abantu kuzitabira referandumu yo guhindura itegeko nshinga.

Kimwe mu bizahindurwa muri iryo tegeko nshinga ni ugukuraho ingingo ibuza Nkurunziza kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko noneho manda ikaba imyaka irindwi aho kuba itanu nk’uko byari bisanzwe.

Indi ngingo ni iyo gukuraho umwanya wa ba Visi Perezida babiri hagashyirwaho uwa Minisitiri w’Intebe, ushyirwaho na Perezida wa Repubulika.

 Amasezerano ya Arusha, ariyo abatavuga rumwe na leta bakomeyeho, ntabwo yateganyaga umwanya wa Minisitiri w’intebe ahubwo yateganyaga uw’aba Visi Perezida babiri, umwe ari umututsi undi ari umuhutu !

Casmiry Kayumba

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Ubwanditsi 10 Mar 2019
Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Dec 2023
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza  Umunyarwanda  Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 16 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu
INKURU NYAMUKURU

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Canada : Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama y’Abanyarwandakazi -Rwandan Women Convention
POLITIKI

Canada : Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama y’Abanyarwandakazi -Rwandan Women Convention

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi
Mu Rwanda

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Ubwanditsi 24 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru