• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Ubwanditsi 23 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rirarahira rigatsemba rivuga yuko ubutegetsi bw’icyo gihugu butazongera gusubira Arusha mu mishyikirano ngo ahubwo Abarundi bagomba kwitegurira amatora ya 2020 babanje gutorera yuko itegeko nshinga ririho ryahinduka cyangwa ngo ntirihinduke.

Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, atangaza yuko ibyagezweho mu mishyikirano ya Arusha byagezweho ngo naho ibitaragezweho n’ubundi ntabwo byari kugerwaho ngo kuko byari mu byo Perezida Nkurunziza yavuze ko biri mu murongo ntarengwa igihe yatangizaga kampanye yo kuvugurura itegeko nshinga, mu ntara ya Gitega tariki 12 z’uku kwezi.

Igice cya kane k’imishyikirano y’Abarundi ya Arusha cyashojwe tariki 08 z’uku kwezi nta masezera asinywe kuko nta cyari cyashoboye kumvikanwaho, Benjamin Mkapa nk’umuhuza avuga yuko bibabaje cyane ngo akaba agiye guhita abimenyesha Perezida Museveni nk’umuhuza mukaru kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC ngo babifatire icyemezo. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu abo bakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba baragira icyo babivugaho !

Nubwo opozisiyo ikomeye mu Burundi (CNRED) itigeze yitabira ibyo biganiro by’ikiciro cya kane ariko n’abandi batari muri CNDD-FDD bari muri ibyo biganiro hari byinshi batemeranywagaho n’ubutegetsi bituma iyo mishyikirano ya Arusha igera ku busa. Ibyo birimo ibyo leta yashakaga ko byakorwa bo ntibabishake n’ibyo bo bifuzaga yuko byakorwa ariko ubutegetsi bukabyanga.

Iby’igenzi abatari muri CNDD-FDD bifuzaga yuko  byakorwa ubutegetsi bukabyanga harimo  kuba hashyirwaho leta y’inzibacyuho ikaba ariyo itegura ayo matora ya 2020, no kuba hatangwa imbabazi rusange no kuri babandi ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga yuko bagize uruhare mu gushaka kubuhirika muri 2015.

Mu byo leta yifuzaga kuba byakorwa ariko abatari muri CNDD-FDD ntibabikozwe harimo ibyo guhindura itegeko nshinga igihugu cyagenderagaho kimwe no kuba hagira ibihindurwa mu masezerano ya Arusha ari nayo yabyaye n’iryo tegeko nshinga muri 2005.

Mu gutangaza yuko nta yindi mishyikirano ubutegetsi mu Burundi buzongera kwitabira, Ndayishimiye ejo yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga yuko ahubwo buri mutwe wa Politike ukwiye gukangurira abantu kuzitabira referandumu yo guhindura itegeko nshinga.

Kimwe mu bizahindurwa muri iryo tegeko nshinga ni ugukuraho ingingo ibuza Nkurunziza kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko noneho manda ikaba imyaka irindwi aho kuba itanu nk’uko byari bisanzwe.

Indi ngingo ni iyo gukuraho umwanya wa ba Visi Perezida babiri hagashyirwaho uwa Minisitiri w’Intebe, ushyirwaho na Perezida wa Repubulika.

 Amasezerano ya Arusha, ariyo abatavuga rumwe na leta bakomeyeho, ntabwo yateganyaga umwanya wa Minisitiri w’intebe ahubwo yateganyaga uw’aba Visi Perezida babiri, umwe ari umututsi undi ari umuhutu !

Casmiry Kayumba

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Ubwanditsi 16 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe
Mu Mahanga

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru
Amakuru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Ubwanditsi 22 Jul 2021
APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland
IMIKINO

APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru