• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Itorero AGAPE i Mbarara ryahindutse indiri y’ibikorwa bya RNC
Umujyi wa Mbarara muri Uganda

Uganda: Itorero AGAPE i Mbarara ryahindutse indiri y’ibikorwa bya RNC

Ubwanditsi 11 Jan 2018 ITOHOZA

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru y’umupasiteri w’Umunyarwanda uba muri Uganda, wifashisha urusengero rwe mu bikorwa by’ubukangurambaga by’umutwe wa RNC bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uru rusengero ruri i Mbarara muri Uganda rwitwa AGAPE, mu gihe bimenyerewe ko izindi aba ari ingoro yera ihuza abantu n’Imana, rwo si ko biri kuko rukorerwamo ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ikinyamakuru Virunga Post cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko Urusengero AGAPE rwa Pasiteri Deo Nyirigira rwahindutse ihuriro ry’ibikorwa bya RNC mu Burengerazuba bwa Uganda aho ibikorwa nyobokamana bihakorerwa mu rwego rwo guhisha umugambi w’ubukangurambaga no gushaka abajya muri uyu mutwe.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda,CMI.

Amakuru yizewe avuga ko muri uru rusengero atari ho honyine habera ibikorwa by’ubukangurambaga by’abajya muri RNC ahubwo ko hameze nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa byose muri Uganda y’Uburengerazuba.

Abatangabuhamya bavuze ko abayoboke ba RNC bakunze guhurira muri uru rusengero bikitwa ko bagiye mu masengesho, hanyuma bagakora amalisiti y’urubyiruko rw’abanyarwanda bagiye kwinjiza muri uyu mugambi hamwe n’andi y’abanyarwanda b’inzirakarengane babona ko babangamira ibikorwa bya RNC.

Umwe mu basengera muri uru rusengero yavuze ko abo banyarwanda bagaragazwa nk’ababangamira icengezamatwara rya RNC ndetse inshuro nyinshi bahimbwa ko ari intasi za Guverinoma y’u Rwanda, bikageza ubwo bafatwa na CMI bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Uyu muyoboke wa AGAPE yagize ati “Mu gushaka abayoboke n’ubukangurambaga hagamijwe kwigizayo abo babona nk’intambamyi ku mugambi wabo, babagaragaza nk’intasi z’u Rwanda, bakabashyikiriza CMI… ni umugambi bigaragara ko ugera ku ntego zawo kuri iri tsinda.”

Umwe mu baherutse gutabwa muri yombi muri ubu buryo ni umunyarwanda ukorera ubucuruzi i Mbarara witwa Emmanuel Cyemayire wafashwe ku wa 4 Mutarama 2018 na CMI. Kugeza n’ubu, ntabwo haramenyekana irengero rye.

Iri tsinda ntabwo rihagararira mu rusengero ku bikorwa byaryo byo gushaka abayoboke no gucura umugambi wo gushimuta abanyarwanda, ahubwo bakorana na CMI mu gutwara abarambagijwe babajyana mu nkambi y’imyitozo y’uyu mutwe i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu minsi ishize 43 bafashwe bajya

Uru rusengero ni rwo rwafatiwemo undi muyoboke ukomeye wa RNC witwa Dr. Sam Ruvuma ariko aza kurekurwa na Polisi nyuma y’igitutu cya CMI. Nyuma yo kurekurwa, Ruvuma yakomeje ibikorwa bye ahuriramo na RNC mu mudendezo.

Abandi bantu bari ku isonga muri ibi bikorwa bya RNC byo gushaka abayoboke bakunze kugaragara muri urwo rusengero ni Charles Sande (uzwi nka Robert Mugisha) na Felix Mwizerwa (Umuhungu wa Pasiteri Nyirigira). Mwizerwa na Dr Ruvuma ni bamwe mu bari baherekeje urubyiruko 43 rwafatiwe ku mupaka wa Kikagati na Polisi ya Uganda rujyanywe mu bikorwa bya RNC muri RDC.

Mu mezi abiri ashize, mu rusengero rwa Nyirigira hahimbirwa ibirego bishinja ubutasi abanyarwanda bikaza kugeza ubwo batabwa muri yombi. Amakuru avuga ko hari abanyarwanda barindwi bakorera ubucuruzi muri Uganda bashimuswe bakajyanwa i Kampala ahakorera CMI, amazina yabo yari yatangiwe muri uru rusengero.

Pasiteri Nyirigira uyobora uru rusengero, yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2000 nyuma y’aho bamwe mu bayoboke b’urusengero AGAPE  i Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko abaka ku ngufu amafaranga ndetse ko akoresha itorero mu nyungu ze.

Ibirego bisa n’ibi byanatanzwe n’abayoboke b’itorero AGAPE i Mbarara ariko biba iby’ubusa kuko bivugwa ko inshuti ze zikora muri CMI zamufashije kubisisibiranya.

Ibikorwa bya RNC muri Uganda bigenzurwa na Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa ukuriye ibikorwa bya politiki by’uyu mutwe hamwe na na Corporal Mulindwa wo muri CMI uzwi nka Mukombozi, bose bari mu mutaka wa General Abel Kandiho uyobora CMI.

Ni mu gihe imikoranire ya RNC na CMI ndetse n’ibikorwa by’iyicarubozo bya hato na hato bikorerwa abanyarwanda, bitizwa umurindi na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde, ushyigikiye abarwanya u Rwanda.

2018-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Ubwanditsi 24 Feb 2022
Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe

Uwari mu modoka imwe n’umushoferi wa Bobi Wine yavuze byinshi ku rupfu rwe

Ubwanditsi 29 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi
ITOHOZA

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Ubwanditsi 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru