• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana

Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana

Ubwanditsi 11 Jan 2018 SHOWBIZ

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah [AY] wo muri Tanzania agiye kurongora Umunyarwandakazi, yamaze gutangaza amatariki ubukwe bwe buzatahiraho, igice kimwe kizabera i Nyamata ikindi kibere mu Mujyi wa Dar es Salaam.

AY wakunzwe mu minsi mike ishize mu ndirimbo ‘Zigo Remix’ yahuriyemo na Diamond agiye kurongora umukobwa uzwi nka Remy ndetse mu minsi mike ishize yakorewe ibirori bya Bridal Shower bagenzi be bamusezeraho.

Ubu impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa AY na Remy zamaze kujya hanze. Allen Yessayah n’umuryango we bazaza gusaba umugeni mu Rwanda mu muhango uzabera mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata[ahantu batatangaje] ku itariki ya 10 Gashyantare 2018.

Ubu butumire kandi busobanura ko umuryango wa Allen Amwene Yessayah uzasaba umugeni mu Rwanda uhagarariwe n’uwitwa Bizima. Umuhango wo gusaba no gukwa nurangira hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Umuraperi AY aheruka kuza mu Mujyi wa Kigali gusura Remy ndetse yasangiye na we ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko aherutse gukora ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.

Remy yari aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower

Icyo gihe AY yandikiye umukunzi we kuri Instagram amubwira amagambo yongera gushimangira ko amukunda ’byimazeyo’ ni nabwo yavuze ko bagiye gusangira ibyishimo.Urukundo rwa A.Y na Remy rumaze imyaka umunani nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize. Gusa ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yambitse umukunzi we impeta y’urukundo [fiançailles] ni nabwo bahise batangaza ko bagiye gukora ubukwe.

Remy agiye gukora ubukwe nyuma yo gusoza amashuri ya Kaminuza mu ikoranabuhanga mu Bushinwa

AY yambitse Remy impeta y’urukundo kuwa 13 Nyakanga 2017

Remy yambaye impeta y’urukundo yahawe n’umuraperi AY uri mu bafite amafaranga menshi muri Tanzania

2018-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Ubwanditsi 07 May 2018
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Ubwanditsi 23 May 2021
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda
Mu Rwanda

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo
Mu Mahanga

Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Ubwanditsi 15 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru