• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

Ubwanditsi 14 Jan 2018 IMIKINO

Mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, Maroc yafunguye irushanwa inyagira Mauritania ibitego bine ku busa kuri uyu wa Gatandatu; Amavubi y’u Rwanda yo aritegura kwisobanura na Nigeria kuri uyu wa Mbere.

Mu mukino ufungura CHAN 2018 Maroc yari imbere y’abafana bayo yatanze isomo rya ruhago kuri Mauritania iyinyagira ibitego 4-0.

Ni umukino utari woroshye kuko iminota 45 ya mbere yarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa ndetse bisaba iminota 66 kugira ngo Ayoub El Kaabi amene urukuta rwa Mauritania yari yihagazeho.

Nyuma y’iki gitego cya mbere, umukino waberaga kuri Stade Mohamed V iri mu mujyi wa Casablanca wahise uhindura isura, abasore ba Mauritania bacika intege biha amahirwe Maroc ku munota wa 72 Ismail El Haddad ashyiramo igitego cya kabiri, Kaabi ashyiramo icya gatatu ku wa 80’ mbere y’uko Achraf Bencharki ashyiramo icya kane mu minota w’inyongera.

Uyu niwo mukino wonyine wabaye kuri uyu wa Gatandatu, hategerejwe indi igomba guhuza Guinea na Sudani na zo ziri mu itsinda A saa 16h30 zo mu Rwanda; mu Itsinda B, Cote d’Ivoire ikaza guhura na Namibia saa 18h30 naho saa 21h30 Zambia ikaza kuba ihanganye na Uganda.

Itsinda C ririmo Amavubi ryo rizakina kuwa Mbere Libya yisobanura na Equatorial Guinea saa 18h30 naho u Rwanda ruzakina saa 21h30 ruhanganye na Nigeria.

Mu myaka itatu ishize, Maroc yagombaga kwakira irushanwa ry’igikombe cya Afurika, CAN 2015, ariko iza kubyanga ku munota wa nyuma itanga impamvu zo gutinya icyorezo cya Ebola cyacaga ibinti icyo gihe, biba ngombwa ko CAF yitabaza Guinée équatoriale nk’igisubizo cya nyuma kugira ngo irushanwa ribe.

Ibi byatumye Maroc ifatirwa ibihano birimo kutazongera kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri zitaha ndetse inacibwa amande ya miliyoni y’amadolari ya Amerika.

Mu mpera za 2017 ubwo byagaragaraga ko Kenya yari yahawe kwakira CHAN 2018 yabigendagamo biguruntege, Maroc yasabye ko yahabwa iri rushanwa ikaritegura.

2018-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Bigirimana Abedi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ubwanditsi 26 Jul 2025
Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Ubwanditsi 02 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi
Amakuru

Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Minisitiri w’intebe wa Australia yasabye Papa Francis kwirukana Musenyeri wahishiriye uwasambanyije abana
POLITIKI

Minisitiri w’intebe wa Australia yasabye Papa Francis kwirukana Musenyeri wahishiriye uwasambanyije abana

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Ubwanditsi 16 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru