• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bo kwinjira muri Miss Rwanda 2018 kirarimbanije

Ubwanditsi 14 Jan 2018 SHOWBIZ

Ijonjora ry’ibanze ry’abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka ryakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa bujuje ibisabwa mu Ntara y’Uburengerazuba cyatangiye ku gicamunsi ahagana saa saba zirengaho iminota. Abakobwa babanje gupimwa no kubazwa ibyangombwa bisabwa ababishinzwe bareba imyaka, ubwenegihugu bwa buri mukobwa n’indi myirondoro ikenewe ku bitabira irushanwa.

Ugereranyije n’ubwitabire mu Ntara y’Amajyaruguru aho ijonjora ryatangiriye kuri uyu wa Gatandatu, mu Mujyi wa Rubavu hageze abakobwa umunani gusa mu gihe abiyandikishije muri aka gace ari icumi.

Intara y’Amajyaruguru yamaze kubona abakobwa bazayihagararira muri Miss Rwanda 2018. Abatsinze ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Umuyobozi w’Akanama nkemurampaka, Sandrije Isheja wari uhagarariye yavuze ko mu byo bari gushingiraho mu guhitamo abakobwa ari ingingo eshatu nkuru “uburanga, ubwenge n’umuco”. Uburanga bwari bufite amanota 25%, ubwenge bwahawe amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa yatondekaga ibyo avuga bihabwa amanota 30%.

Miss Rwanda2018 irimo impinduka, mu majonjora hazatoranywa abakobwa 30 mu gihugu hose aho kuba 25 nk’uko byari bisanzwe nyuma hakazakorwa irindi jonjora rizasigazamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero aho kuba 15 nk’uko byagendaga mu myaka yashize.

Mu Ntara y’Uburengerazuba niho Mutesi Jolly[Miss Rwanda 2016] na Iradukunda Elsa[Miss Rwanda 2017] biyamamarije.

2018-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Umuhanzi Meddy yakoreye ubukwe muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Ubwanditsi 23 May 2021
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira  mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato
ITOHOZA

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna
Mu Mahanga

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Ubwanditsi 13 May 2016
Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?
Amakuru

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Ubwanditsi 07 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru