• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Editorial 15 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Uwahoze ari Musenyeri mukuru wa Diocese y’Abangilikani ya Cyangugu, Geoffrey Rwubusisi, yasabye abayobozi ba Uganda gushakira abanzi babo ahandi hatari muri kiliziya.

Musenyeri (Emeritus) Rwubusisi akaba avuga ko bazi agaciro ka leta kandi na bo bafite uruhare runini bagomba kugira mu cyerekezo cya politiki y’igihugu. Ngo abayobozi mu bijyanye n’iyobokamana bakaba atari bo bagomba kwicara bakanuma babona igihugu kigana ahabi.

Musenyeri Rwubusisi wari wasuye Diocese ya Kigezi akaba yasubizaga perezida wa Uganda, Yoweri Museveni uherutse kwikoma abanyamadini abasaba kutivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu.

Musenyeri Rwubusisi akaba yibukije perezida Museveni ko nta musenyeri wifuza kuba perezida, ariko bababara iyo babona ibintu bigenda mu nzira mbi bigatuma bagira icyo bavuga nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Mu butumwa busoza umwaka perezida Museveni yatanze, nibwo yibasiye abayobozi b’amatorero batanze ibitekerezo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, agereranya bamwe muri bo na Caiaphas wo muri Bibiliya. Joseph Caiaphas akaba ari umupadiri w’umuyahudi uvugwaho kuba ari we wateguye umugambi wo kwica Yesu.

Rwubusisi ariko we yashatse guhumuriza perezida Museveni agira ati: “Ntabwo dushaka imyanya yanyu. Perezida ntakeneye kubaho mu bwoba. Akeneye kumenya ko itorero rifite uruhare rwo kugaragaza icyerekezo cy’igihugu.”

Kuri iki Cyumweru nibwo Musenyeri Rwubusisi yabwirije mu nama izwi nka Kigezi Diocese Brethren Conference. Iyi conference yatangiye kuwa Gatanu ikaba yarahawe insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Do not conform to the standards of this world”. Umurongo wo mu Baroma 12:2 aho Paulo yasabaga abakirisitu kwitandukanya n’iby’isi.

Musenyeri Rwubusisi yaboneyeho no kunenga ibyabereye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ubwo havukaga intambara iturutse kuri iki kibazo cy’ivugurura ry’itegeko nshinga.

Ati: “Ntidushobora gutekereza kureba abadepite bacu bize barwana nk’abanyamusozi mu nteko. Ibi bigaragaza neza ukuntu sekibi ari we uggenzura imiryango yacu n’igihugu.”

Musenyeri Rwubusisi akaba yaravuze ko ibibazo by’ubugizi bwa nabi muri sosiyete bikomoka ku kwikunda kw’abantu bamwe.

Muri iyo nama, Musenyeri mukuru wa Diocese ya Kigezi, George Bagamuhunda yasobanuye ko iyi nama yari igamije gutegurira abakirisitu no kubayobora mu nzira nziza muri uyu mwaka mushya.

Ati: “Turifuza kugira abakirisitu bayoborwa n’imbaraga z’Imana buri mwaka. Kubw’ibyo twizeye ko abagize uruhare muri iyi nama bazabaho nk’uko byitezwe mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ibashishikariza kwitandukanya n’iby’isi”.

2018-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwamaganye  raporo ya Human Rights Watch igamije  Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki

U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch igamije Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki

Editorial 28 Jan 2020
Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Editorial 02 Dec 2019
Makamba: Abayoboke Babiri Ba CNDD- FDD Batewe Gerenade

Makamba: Abayoboke Babiri Ba CNDD- FDD Batewe Gerenade

Editorial 21 Aug 2018
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Editorial 01 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo
Uncategorized

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Editorial 19 Nov 2017
Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe  Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Editorial 04 Dec 2017
Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru