• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Ubwanditsi 17 Jan 2018 Mu Rwanda

I Kigali hateraniye inama rusange y’abayobozi bahagarariye abandi mu rugaga ry’abavuzi b’indwara z’imwitwarire n’imitekerereze ya muntu Rwanda (Rwanda Pyschological Society) baturutse mu ntara 4 z’igihugu n’umujyi wa Kigali ku nshuro yayo ya 5 .

Umuyobozi w’urugaga ruhuriyemo n’abize ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu Rwanda Prof Sezibera Vincent yavuze ko kuri ubu RPS igeze ku rwego rushimishije babikesha gushyira hamwe  mu myaka ibiri tumaze guhera muri kanama 2015.

RPS imaze itangiye ashimira abanyamuryango ko kuba barashyize hamwe aribyo byatumwe bagera aho bageze ubu bakabikora nta gihembo bategereje kiva muri RPS.

Akomeza avuga ko mubyo bagezeho muri iki gihe bamaze ari uko babonye icyemezo cyemerera urugaga gukora byemewe n’amategeko gitangwa na RGB ,kandi RPS ikaba imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga,ubufatanye bwiza n’inzego za Leta .

Yongeyeho ko kandi bakiriye n’inama mpuzamahanga y’abavuzi b’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu gushyingo 2017 byatumye bungukira byinshi kubari bitabiriye iyi nama basangira ubunararibonye hagati mu kuzamura umwuga w’ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu.

Muri iyi nama iteganwa n’amategeko agenga RPS ikaba iba kabiri mu mwaka, barebeye hamwe raporo y’ibikorwa rusange bya 2017, kwiga no kwemeza igenamigambi rya 2018  ,kwakira no kwemeza  abanyamuryango bashya ,kwakira abayobozi bashya basimbuye abari barangije manda yabo y’imyaka ibiri.

Prof Sezibera yakomeje avuga ko bakiriye abanyamuryango bashya bagera 39 biyongera kubari basanzwe mu rugaga  bangana na 327. Yashimiye aba banyamuryango bashya kuba baragize ubushake bwo guharanira kuza mu rugaga rw’abavuzi n’abize imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ko ari imbaraga urugaga ryungutse .

Yakomeje avuga ko bafite ingamba mu gushyigikira abanyeshyuri bakiri kwiga ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu aho abayobozi b’amashyirahamweY’abanyeshuri bazajya baba abanyamuryango bakagira uruhare mu itegurwa no kwitabira ibikorwa rusange nk’abanyamuryango ba RPS  yashishikarije n’abanyeshuri ba kaminuza ya kibungo mu ishami ry’imitekerereze n’imyitwarire kugira kwandika basaba kwinjira mu rugaga.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu urugaga rugeze ku rwego rwiza aho bagira ibikorwa bitandukanye nko kufashya abagize ibibazo by’abagize ibibazo by’ihungabana ,kugufasha no kugira inama abasaritse n’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire mu bikorwa bya buri munsi by’abanyamuryango.

Asoza ashishikariza abataraba abanyamurya ko bagomba kwegera bagenzi babo mu kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda cyane abafite ihungabana, abishoye mu biyobyabyenge n’ibindi bibazo bishamikiye ku mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ko ariwo musanzu bakeneweho mu kubaka igihugu cyiza cyibereye abanyarwanda.

Izaturwanaho felicien umunyamuryango w’uru rugaga wasimbuwe ku mwanya wo kuyobora CPSAR umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza ibijyanye n’ubuvuzi bw’imyitwarire  n’imitekerereze ya muntu asimburwa  na Rurangwa Umurisa Nelly.

bishimiye  ko ari kuba umunyamuryango w’uru rugagako rwa RPS ari  ingenzi mu gufashya abantu  bahuye n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’ubuvuzi b’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ati”by’umwihariko bizadufasha gutanga umusanzu wacu mu kuvura no kugira inama n’abahuye n’ibyo bibazo.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Ubwanditsi 19 Apr 2017
Polisi yishimiye ko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano

Polisi yishimiye ko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique
Amakuru

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi
ITOHOZA

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela
INKURU NYAMUKURU

Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Ubwanditsi 02 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru