• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Urwego RPS igezeho tubikesha gushyira hamwe: Prof Sezibera

Ubwanditsi 17 Jan 2018 Mu Rwanda

I Kigali hateraniye inama rusange y’abayobozi bahagarariye abandi mu rugaga ry’abavuzi b’indwara z’imwitwarire n’imitekerereze ya muntu Rwanda (Rwanda Pyschological Society) baturutse mu ntara 4 z’igihugu n’umujyi wa Kigali ku nshuro yayo ya 5 .

Umuyobozi w’urugaga ruhuriyemo n’abize ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu Rwanda Prof Sezibera Vincent yavuze ko kuri ubu RPS igeze ku rwego rushimishije babikesha gushyira hamwe  mu myaka ibiri tumaze guhera muri kanama 2015.

RPS imaze itangiye ashimira abanyamuryango ko kuba barashyize hamwe aribyo byatumwe bagera aho bageze ubu bakabikora nta gihembo bategereje kiva muri RPS.

Akomeza avuga ko mubyo bagezeho muri iki gihe bamaze ari uko babonye icyemezo cyemerera urugaga gukora byemewe n’amategeko gitangwa na RGB ,kandi RPS ikaba imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga,ubufatanye bwiza n’inzego za Leta .

Yongeyeho ko kandi bakiriye n’inama mpuzamahanga y’abavuzi b’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu mu gushyingo 2017 byatumye bungukira byinshi kubari bitabiriye iyi nama basangira ubunararibonye hagati mu kuzamura umwuga w’ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu.

Muri iyi nama iteganwa n’amategeko agenga RPS ikaba iba kabiri mu mwaka, barebeye hamwe raporo y’ibikorwa rusange bya 2017, kwiga no kwemeza igenamigambi rya 2018  ,kwakira no kwemeza  abanyamuryango bashya ,kwakira abayobozi bashya basimbuye abari barangije manda yabo y’imyaka ibiri.

Prof Sezibera yakomeje avuga ko bakiriye abanyamuryango bashya bagera 39 biyongera kubari basanzwe mu rugaga  bangana na 327. Yashimiye aba banyamuryango bashya kuba baragize ubushake bwo guharanira kuza mu rugaga rw’abavuzi n’abize imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ko ari imbaraga urugaga ryungutse .

Yakomeje avuga ko bafite ingamba mu gushyigikira abanyeshyuri bakiri kwiga ubuvuzi bw’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu aho abayobozi b’amashyirahamweY’abanyeshuri bazajya baba abanyamuryango bakagira uruhare mu itegurwa no kwitabira ibikorwa rusange nk’abanyamuryango ba RPS  yashishikarije n’abanyeshuri ba kaminuza ya kibungo mu ishami ry’imitekerereze n’imyitwarire kugira kwandika basaba kwinjira mu rugaga.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu urugaga rugeze ku rwego rwiza aho bagira ibikorwa bitandukanye nko kufashya abagize ibibazo by’abagize ibibazo by’ihungabana ,kugufasha no kugira inama abasaritse n’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire mu bikorwa bya buri munsi by’abanyamuryango.

Asoza ashishikariza abataraba abanyamurya ko bagomba kwegera bagenzi babo mu kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda cyane abafite ihungabana, abishoye mu biyobyabyenge n’ibindi bibazo bishamikiye ku mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ko ariwo musanzu bakeneweho mu kubaka igihugu cyiza cyibereye abanyarwanda.

Izaturwanaho felicien umunyamuryango w’uru rugaga wasimbuwe ku mwanya wo kuyobora CPSAR umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza ibijyanye n’ubuvuzi bw’imyitwarire  n’imitekerereze ya muntu asimburwa  na Rurangwa Umurisa Nelly.

bishimiye  ko ari kuba umunyamuryango w’uru rugagako rwa RPS ari  ingenzi mu gufashya abantu  bahuye n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’ubuvuzi b’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu ati”by’umwihariko bizadufasha gutanga umusanzu wacu mu kuvura no kugira inama n’abahuye n’ibyo bibazo.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Ubwanditsi 03 Dec 2021
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Ubwanditsi 28 Sep 2022
Mu burundi:   Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi   bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Mu burundi: Abagabo babiri bigeze kuyobora u Burundi bashobora guhitanwa na Nkurunziza mu minsi yavuba

Ubwanditsi 16 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi
Mu Mahanga

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Ubwanditsi 24 May 2018
Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu
Amakuru

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Ubwanditsi 24 Mar 2023
Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada
INKURU NYAMUKURU

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Ubwanditsi 14 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru