• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Ubwanditsi 22 Jan 2018 Mu Rwanda

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018, rwashyize mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kagame wahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bakoze ibizamini bya leta bakabitsinda neza.

Aba bana uko ari 18 barimo 15 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza; batatu basoza icyiciro rusange ’Tronc Commun’. Abahungu 15 n’umukobwa umwe barangije abanza, umunani baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu gihugu; barindwi baza mu cya kabiri na ho umwe aza mu cya gatatu.

Muri batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane.

Ku wa 19 Mutarama 2018, nibwo Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yabwiye itangazamakuru ko abana bose bakoze ibizamini bari 22 ariko bane byahuriranye n’uko barangije igihano bakatiwe.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahaye abana bafunze bakoze ibizamini bagatsinda neza, muri Gashyantare 2017 abandi 16 yarazibahaye, barimo 11 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’abandi batanu bakoze iby’icyiciro rusange.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Abana bahawe imbabazi na Perezida Kagame basohotse muri gereza bishimye

Abana bahawe imbabazi n’Umukuru w’igihugu nyuma yo gukora ibizamini bya leta bafunze, bakabitsinda neza

Ubuyobozi bwa gereza bushimira abana kuba baritwaye neza mu gihe bagororwaga, bakaniga bashyizeho umuhate

Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame abahaye imbabazi basubiye iwabo

2018-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Gasabo: Uwitwa Rwigema Mike arasaba guhindura amazina hakongerwamo iry’umuryango

Ubwanditsi 31 May 2018
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 19 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Umwami Kigeli yameneshejwe nyuma yo kumanura ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa , uko yahungiye i Nyamirambo kwa Rukeba n’uko yajyanywe  i Bujumbura kungufu
Mu Mahanga

Uko Umwami Kigeli yameneshejwe nyuma yo kumanura ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa , uko yahungiye i Nyamirambo kwa Rukeba n’uko yajyanywe i Bujumbura kungufu

Ubwanditsi 18 Jan 2017
Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso
Amakuru

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024
Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Ubwanditsi 05 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru