• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Ubwanditsi 05 Feb 2018 SHOWBIZ

Hashize iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko Aline Gahongayire yaba akundana n’umusore  ukunze kugaragara aherekeje Knowless.

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yahakanye aya  amakuru avuga ko yaba akundana n’umusore witwa Arstide Gahonzire usanzwe akoranira hafi n’inzu itunganya umuziki ya KINA Music

Mu bikorwa binyuranye bya muzika akaba agaragarana cyane ari kumwe  n’abagize Kina Music, Gahongayire asigaye akoreramo ibikorwa bye bitandukanye.

Ibi byatangiye gucicikana ubwo uyu musorebavuga ko akundana na Gahongayire, yifurizwaga umunsi mwiza w’amavuko na Aline aho yanditse amagambo aherekeje ifoto yashyize kuri instagram ye amwifuriza isabukuru nziza.

Gahongayire yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho, atangaza ko uyu musore ari incuti isanzwe bahuriye mu kazi , Aline Gahongayire akavuga ko ayo makuru Atari yo kuko uwo musore ari inshuti ye kandi bahuzwa n’akazi.

Yakomeje avuga  ko yaba we afite umukunzi ndetse n’uyu musore bamushinja afite umukunzi we, ngo ahubwo aya makuru y’ibinyoma yakomeje gucicikana ngo yabateye ibibazo n’abakunzi babo.

Yemeje kandi  ko abantu badakwiriye guha agaciro amakuru y’impuha atangazwa n’abantu badafite ubunyamwuga mu kazi bagamije gusebanya no guharabikana.

Aline Gahongayire aherutse guhabwa gatanya ya burundu n’umugabo bari barasezeranye nyuma bakaza gutandukana, ngo ubu akaba afite undi mukunzi mushya atifuza na rimwe gushyira mu itangazamakuru.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Gahima Gabriel na Aline Gahongayire  basezeranye kubana akaramata ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Mu iburana ry’urubanza rwabo rwa gatanya, Aline Gahongayire yagaragaje ko yifuza gutana n’umugabo we anagaragaza ko afite inyota yo kuzongera gushaka undi mugabo kuko ngo abona akiri muto.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima Gabriel na Aline Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore , bityo bagomba guhabwa ubutane.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ubwanditsi 13 Sep 2022
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Ubwanditsi 02 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?
POLITIKI

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside
Mu Rwanda

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Ubwanditsi 27 Apr 2018
EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo
Mu Rwanda

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru