• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Editorial 07 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’umuryango (APRODH) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, atangaza ko abantu bakomeje kwicwa mu Burundi,  bagwa mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza n’Imbonerakure.

Mbonimpa Pierre Claver, atangaza ko iperereza ryakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu,  rigaragaza ko abantu basaga 500 bishwe mu 2017, bazira ibitekerezo byabo bya politiki.

Raporo ifite umutwe ugira uti “Do not Play with Fire” ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Wikina n’umuriro’ igaragaza ko hari abaturage bicwa, ababurirwa irengero, abahohoterwa n’inzego z’umutekano za Leta hamwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD –FDD riri ku butegetsi, Imbonerakure.

Iyi raporo igaragaza ko abasaga 500 bishwe, abasaga 10.000 bakaba barafunzwe.

Claver Mbonimpa aganira na VOA,  ari nayo dukesha  iyi nkuru, yagize ati “Ibibazo byose twagiye twigaho, twasanze abo bantu bose baragiye bapfira mu maboko y’ingabo, polisi n’Imbonerakure, bamwe muri bo bashinjwaga ibikorwa by’ubupfumu abandi bakicirwa hirya no hino ku bw’impamvu zitandukanye”.

Iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ikaba itangaza ko abicwa baba bashinjwa ibyaha bahimbiwe, ahanini ko baba bahorwa ibitekerezo byabo bifitanye isano na politiki.

Mbonimpa uba mu buhungiro, arakomeza ahamya ko umutekano mu gihugu cy’u Burundi ukomeje kuzamba, ati “Ubwo natangiraga gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bw’imfungwa, naratunguwe,  ntabwo nari narigeze mbona mu Burundi imfungwa zigera ku 11,800 , birababaje kandi biteye n’agahinda kubona gereza imwe ibamo imfungwa 4,050, babayeho mu buzima buteye agahinda, bamwe muri izi mfungwa ni iza politiki,…”.

Minisitiri ufite mu nshingano Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, Martin Nivyabandi, avuga ko iyi raporo yabatunguye, agahakana ibishinjwa Leta.

Ati “Nta gihugu na kimwe ku isi kiri Paradizo, abantu barapfa, naho kuvuga ko umutekano wongeye kuzamba mu 2017, kandi raporo zagaragazaga ko habaye impunduka nziza, natwe byaradutunguye cyane, …. Muri raporo zabo zose baba bashaka kugaragaza ko inzego z’umutekano zijandika mu bikorwa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Loni itangaza ko abarundi bagera ku 430,000 bahunze kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu.

2018-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa

Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa

Editorial 23 Nov 2017
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Editorial 01 Sep 2021
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Editorial 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi
Amakuru

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Editorial 04 Mar 2016
U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Editorial 20 Dec 2017
Abanya-Uganda 54% ntibashaka ko Museveni yongera kwiyamamaza kubera ibokorwa bye by’ubugizi bwanabi
INKURU NYAMUKURU

Abanya-Uganda 54% ntibashaka ko Museveni yongera kwiyamamaza kubera ibokorwa bye by’ubugizi bwanabi

Editorial 08 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru