• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ikiganiro mbwirwaruhame giteganyijwe kubera mu Nteko Ishinga Amategeko yabwo, kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe n’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo yasohoye, Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yavuze ko isanga icyo kiganiro kizaba kigamije kuyobya no gutera urujijo abatazi neza “Jambo asbl”.

Ku wa 15 Nzeri 2017, Depite Gille Foret wo mu ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) mu Bubiligi ryagejeje mu Nteko umushinga risaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ryaryise “Réprimer la négation, la minimisation, la justification ou l’approbation du génecide commis contre les Tutsi au Rwanda en 1994 .”

Itegeko ryo mu 1995 u Bubiligi busanganywe rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abayahudi; MR ikaba ishaka ko hashyirwaho n’irihana abahaka iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gihe Abadepite batararitora, nibwo ‘Jambo asbl’ yagejeje inyandiko ku Nteko, yitwikiriye uburenganzira bw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ishaka kugira icyo ibabwira.

Ambasade yasobanuye ko mu iri shyirahamwe mu nyandiko ryatanze ritigeze rinemera gukoresha izina nyaryo ko habayeho ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’.

Yasobanuye ko yanyuze mu nyandiko za Jambo asbl, itahura ko iri shyirahamwe rivuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atarakorwaho neza uko bigomba. Bigasa Nk’aho abarenga miliyoni bishwe mu mezi atatu , nk’aho Loni itemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanemezwa n’Urukiko rwa Arusha.

Ambasade igasanga Jambo asbl igamije no kuvuga ko hanabayeho Jenoside ebyiri.

Ambasade ikomeza ivuga ko iryo shyirahamwe rinahakana ku mugaragaro ibyo Leta y’u Rwanda yagezeho byose mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, haba mu bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Kubw’ibyo, Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko itazitabira ibyo biganiro nk’uko yari yabitumiwemo kuko isanga uyu ari umugambi wo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hitegurwa ku Isi yose kuyibuka ku nshuro ya 24.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yavuze ko iri shyirahamwe rya “Jambo asbl ” ridakwiye guhabwa umwanya wo gutangira ibiganiro mu nzu y’ubuyobozi bw’igihugu nk’icy’u Bubiligi, ishyize imbere gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Deo Mazina uyobora Umuryango Ibuka-Belgique,  avuga ko iyo nama  nabo bayitumiwemo mu rwego rwo kuyobya uburari ,  ariko babahakanira bivuye inyuma

Mazina  ati “Umuryango Ibuka-Belgique ntushoborta kwihanganira igikorwa nk’icyo cy’abahezanguni bizwi nka « Jambo asbl », ubu tukaba turi gutegura ndetse urwandiko rwo gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi tumusaba guhagarika ibyo biganiro. Turashimira icyemezo Ambasade y’u Rwanda yafashe by’umwihariko.”

Bamwe mu bagize Jambo asbl

Natacha Abingeneye; Presidente was Jambo ASBL ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi ndetse n’umunyamuryango ukomeye wa MRND. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ivyaha bya genocide ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi.

Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 961. Shingiro Mbonyumutwa,  yatorotse nyuma yo gushinjwa genocide akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Kambanda mu gihe cya genocide.

Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi.

2018-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Ubwanditsi 20 Jan 2025
Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga  bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Inzego z’Iperereza muri Uganda zirahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”
ITOHOZA

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Iya 3 Gicurasi 1994: Kambanda yayoboye mitingi kuri Stade ya Kibuye
Mu Rwanda

Iya 3 Gicurasi 1994: Kambanda yayoboye mitingi kuri Stade ya Kibuye

Ubwanditsi 03 May 2018
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Ubwanditsi 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru