• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ikiganiro mbwirwaruhame giteganyijwe kubera mu Nteko Ishinga Amategeko yabwo, kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe n’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo yasohoye, Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yavuze ko isanga icyo kiganiro kizaba kigamije kuyobya no gutera urujijo abatazi neza “Jambo asbl”.

Ku wa 15 Nzeri 2017, Depite Gille Foret wo mu ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) mu Bubiligi ryagejeje mu Nteko umushinga risaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ryaryise “Réprimer la négation, la minimisation, la justification ou l’approbation du génecide commis contre les Tutsi au Rwanda en 1994 .”

Itegeko ryo mu 1995 u Bubiligi busanganywe rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abayahudi; MR ikaba ishaka ko hashyirwaho n’irihana abahaka iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gihe Abadepite batararitora, nibwo ‘Jambo asbl’ yagejeje inyandiko ku Nteko, yitwikiriye uburenganzira bw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ishaka kugira icyo ibabwira.

Ambasade yasobanuye ko mu iri shyirahamwe mu nyandiko ryatanze ritigeze rinemera gukoresha izina nyaryo ko habayeho ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’.

Yasobanuye ko yanyuze mu nyandiko za Jambo asbl, itahura ko iri shyirahamwe rivuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atarakorwaho neza uko bigomba. Bigasa Nk’aho abarenga miliyoni bishwe mu mezi atatu , nk’aho Loni itemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanemezwa n’Urukiko rwa Arusha.

Ambasade igasanga Jambo asbl igamije no kuvuga ko hanabayeho Jenoside ebyiri.

Ambasade ikomeza ivuga ko iryo shyirahamwe rinahakana ku mugaragaro ibyo Leta y’u Rwanda yagezeho byose mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, haba mu bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Kubw’ibyo, Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko itazitabira ibyo biganiro nk’uko yari yabitumiwemo kuko isanga uyu ari umugambi wo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hitegurwa ku Isi yose kuyibuka ku nshuro ya 24.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yavuze ko iri shyirahamwe rya “Jambo asbl ” ridakwiye guhabwa umwanya wo gutangira ibiganiro mu nzu y’ubuyobozi bw’igihugu nk’icy’u Bubiligi, ishyize imbere gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Deo Mazina uyobora Umuryango Ibuka-Belgique,  avuga ko iyo nama  nabo bayitumiwemo mu rwego rwo kuyobya uburari ,  ariko babahakanira bivuye inyuma

Mazina  ati “Umuryango Ibuka-Belgique ntushoborta kwihanganira igikorwa nk’icyo cy’abahezanguni bizwi nka « Jambo asbl », ubu tukaba turi gutegura ndetse urwandiko rwo gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi tumusaba guhagarika ibyo biganiro. Turashimira icyemezo Ambasade y’u Rwanda yafashe by’umwihariko.”

Bamwe mu bagize Jambo asbl

Natacha Abingeneye; Presidente was Jambo ASBL ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi ndetse n’umunyamuryango ukomeye wa MRND. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ivyaha bya genocide ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi.

Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 961. Shingiro Mbonyumutwa,  yatorotse nyuma yo gushinjwa genocide akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Kambanda mu gihe cya genocide.

Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi.

2018-02-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 15 Feb 2020
Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Ubwanditsi 30 Jan 2021
Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Ubwanditsi 23 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy
HIRYA NO HINO

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Ubwanditsi 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru