• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Editorial 14 Feb 2018 Mu Rwanda

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz aratangaza ko yinjije mu ikipe ye abafashije guta muri yombi abakoze ibyaha mu cyahoze ari Yugoslavia ngo bamufashe no guhiga Kabuga Felicien n’abandi baburiwe irengero bakekwaho jenoside.

Ibi Dr Brammertz yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho ari mu kazi i Kigali.

Yavuze ko atemerewe kugira icyo avuga ku ho bageze bashakisha abagabo umunani basigaye bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko akemeza ko bari gukaza ikipe ngo aba bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Twashyizeho uburyo bwose bushoboka ku buryo ubu turi gukora cyane nubwo bitoroshye kumenya abo aba bagabo baherereye. Ndemera ko twananiwe kubata muri yombi mu myaka yashize kuko niko kuri kandi hari abakora cyane ngo bafatwe, ariko biragoye kumenya aho bari rwose.”

Abajijwe impamvu nyuma y’imyaka 24 Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwananiwe gushyikiriza aba bagabo ubutabera, Brammertz yavuze ko yagerageje gushakisha icyabiteye n’ikitarakorwaga neza.

Yagize ati “Ubu ndi gukorana na benshi mu bo twakoranye mu guhiga abakoze ibyaha by’intambara mu cyahoze ari Yugoslavia, […] ni ibyo kwishimira cyane kuko urukiko rwashyiriwe iki gihugu rwafunze imirimo yarwo nta n’umwe ukidegembya. Byari bigoye ariko kuba Radovan Karadžić na Ratko Mladić barafashwe nyuma y’imyaka 15 na 17 ni igikorwa cy’ingenzi.”

Ngo bize byinshi ku buryo ubu bari no kwifashisha ikoranabuganga mu kumenya aho aba bagabo bakurikiranweho jenoside mu Rwanda batabwe muri yombi.

Yunzemo ati “Ntibyoroshye namba kuko aba bagabo bafite ibyangombwa bitandukanye dore ko babashije kwihisha iyi myaka yose kandi birashoboka ko hari abantu babafashije mu buryo bukomeye cyane.”

Ku bantu 90 Urukiko rwa Arusha rwari rufite inshingano zo kuburanisha, 8 bonyine ni bo basigaye. Muri bo, batatu bagomba kuzaburanishwa n’uru rwego rwasimbuye Urukiko rwa Arusha. Barimo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimana.

Naho dosiye z’abandi batanu ari bo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phénéas Munyarugarama zoherejwe mu Rwanda nubwo uru rwego ari rwo ruzakomeza kubahiga.

Abakekwaho uruhare muri jenoside 18 bari barahunze bamazwe koherezwa kuburanira mu Rwanda, naho hirya no hino ku Isi cyane cyane mu Burayi, 21 bari kuburana mu nkiko.

2018-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Editorial 10 Mar 2016
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Editorial 19 Aug 2022
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro y’arenga miliyari

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro y’arenga miliyari

Editorial 25 Sep 2017
Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Editorial 17 Aug 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru