• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakamejeje yegeranyije inkwano ngo mpaka arongoye Zari

Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakamejeje yegeranyije inkwano ngo mpaka arongoye Zari

Editorial 22 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Umunyamideli Zari Hassan aherutse gushyira indunduro ku rukundo rwe na Diamond Platnumz rwari rumaze imyaka itatu, yiyemeje guca inzira ze no kurera abana babyaranye ibindi akabishyira ku ruhande.

Ku mugoroba wo kuwa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana[Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.

Icyumweru kirashize Zari The Boss Lady atandukanye byeruye na Diamond Platnumz. Yahise ajya kubana n’abana be muri Afurika y’Epfo no gutangira ubuzima bushya atari kumwe n’umugabo.

Nubwo Zari aherutse kugaragaza ko yazinutswe iby’urukundo, hari umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wakajije umurego avuga ko agomba kumwegukana akamuhoza amarira yarize kubera Diamond.

Uyu muhanzi witwa Ringtone Apoko amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko yiteguye gukundana na Zari The Boss Lady ndetse Imana yabiha umugisha akamwegukana bakibanira ubuziraherezo.

Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, yavuze ko umugabo Zari akeneye ari ‘usenga kandi akaba azi Yesu’. Yagize ati “Zari Hassan akeneye umugabo wamuyobora mu nzu y’Imana no kuri Yesu. Diamond ibyo ntiyabibasha […] Umugabo ni uzi Yesu kandi ufite ubutunzi, abo rero muri Kenya barahari benshi.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018, Rington Apoko yongeye kwandika abwira abafana be ko noneho yamaze kugura inka 42 mu buryo bwo kwitegura inkwano umuryango wa Zari uzamusaba.

Yagize ati “Uyu munsi naguze inka 42, turateganya kuzazijyana muri Uganda iwabo wa Zari igihe nikigera. Ndashaka ko byumvikana neza, umugabo utaratanga inkwano ntagatekereze ko uwo mukobwa bari kumwe ari uwe. Nimubwire Diamond ntate umwanya aririmbira Zari ahubwo agende atange inkwano nk’abandi bose badashidikanya. Kuri twebwe twiteguye kujya muri Uganda dutange inkwano…”

Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Diamond na Zari batandukanye nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi agejejwe mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto babyaranye. Hamisa Mobeto yasabye ko Diamond yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana undi avuga ko adashobora kubona amafaranga angana atya kuko ‘nta kazi afite’.

Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

 

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Editorial 02 Apr 2019
Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54

Editorial 28 Mar 2020
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Editorial 08 Jul 2019
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Editorial 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye
POLITIKI

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Editorial 24 Mar 2018
Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Editorial 17 Jan 2018
Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil
IMIKINO

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Editorial 12 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru