• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Editorial 02 Mar 2018 IMIKINO

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yari icumbitseho abasifuzi mu Burundi yavuze ko berekeje muri iyi hoteli kubera ko baketse ko Lydia Ludic ishaka guha ruswa abasifuzi niko kwerekeza kuri iyi hoteli kuneka bagahuriramo n’abahagarariye LLB bikabyara Impaka ndende.

Mu minsi ishize nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko yatangiye iperereza ku byerekeye akavuyo kabereye kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi bagombaga gusifura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje Lydia Ludic na Rayon Sports bikarangira Rayon Sports itsinze 1-0 aho abayobozi b’aya makipe yombi bashwaniye bikomeye muri iyi hoteli.

Umwe muri aba bayobozi ba Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa, yemereye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bagiye kuri iyi hoteli ari batanu, batagiye gutanga ruswa ahubwo bagiye gucunga abayobozi ba Lydia Ludic kuko bari bamenye ko bafite gahunda yo gutanga ruswa,bikarangira bahuriye kuri iyi hoteli niko gutangira guterana amagambo, Polisi iratabara.

LLB irashaka ko Rayon Sports iterwa mpaga

Yagize ati “Twe twari turi i Burundi gutegurira ikipe no kureba ibikenewe. Gusa twaje kumenya amakuru ko Lydia Ludic ishaka gutanga ruswa ku basifuzi, turaperereza tumenya amasaha abayobozi bayo bari bugerere kuri hoteli. Icyo twakoze, twaravuze tuti reka tugende tubafatane igihanga.”

CAF yatangiye iperereza rishobora gushyira mu byago Rayon Sports

Uyu muyobozi utavuzwe,yatangaje ko banyuze mu muryango umwe n’abayobozi ba LLB baca mu wundi birangira bahuriye hagati niko gutangira gushwana buri wese ashinja undi kugerageza gutanga ruswa gusa abarundi babarusha ingufu kuko bahise bahamagara abapolisi babo.

Nubwo uyu muyobozi atangaza ibi,CAF yasabye ibisobanuro aya makipe yombi kugeza taliki ya 06 Werurwe 2018.

Rayon Sports iramutse ihamwe n’iki cyaha, yahita ikurwa mu marushanwa ya CAF Confederations Cup aho igomba guhura na Mamelodi Sundowns mu mukino ubanza ku italiki ya 07 Werurwe 2018.

2018-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Editorial 30 Oct 2019
Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Editorial 29 Apr 2019
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko Mike Muteebi ari umutoza wayo mushya naho Bugesera FC itangaza Ndayiragije Etienne

Editorial 19 Jan 2022
FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Editorial 01 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa
Mu Mahanga

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Editorial 29 Jan 2017
Washington: Kagame yavuze ko  Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]
POLITIKI

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Editorial 25 Sep 2017
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Editorial 08 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru