• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Editorial 09 Mar 2018 POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zafunguye Amabasade i Kigali mu muhango wabaye kuri uyu wa 8 Werurwe, 2018 mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane muri iki gihugu, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan yagiriye mu Rwanda.

Iyi Ambasade yafunguwe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku munsiwa kabiri w’uruzinduko rwa Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan n’izindi ntumwa bari kumwe.

Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo Leta y’u Rwanda bigamije kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azateza intambwe uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Aya amasezerano yashyizweho umukono Minisiteri Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy.

Nk’uko tubikesha ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanyujije kuri Twitter, muri ubu bufatanye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zizaha buruse abanyarwanda 20 baziga muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahabwe amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Umwaka ushize Perezida Paul Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri UAE, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai akaba na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum.

Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum yavuze ko ashishikajwe no gushimangira umubano n’ubufatanye n’ibihugu by’Afurika by’umwihariko mu kurushaho guteza imbere inzego zinyuranye zirimo ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwaremezo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa UAE, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan na mugenzi we Louise Mushikiwabo w’u Rwanda bafungura Ambasade ku mugaragaro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri UAE, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy na Minisitiri Mushikiwabo bashyira umukono ku masezerano

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri UAE, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy na Minisitiri Mushikiwabo bahererekanya inyandiko z’amasezerano

2018-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yerekeje   i Ndjamena mu irahira rya  Perezida Itno

Perezida Kagame yerekeje i Ndjamena mu irahira rya Perezida Itno

Editorial 08 Aug 2016
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa muri kamarampaka

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa muri kamarampaka

Editorial 24 Jun 2016
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Editorial 10 May 2024
Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Editorial 16 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze
ITOHOZA

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze

Editorial 27 Sep 2016
Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.
IMIKINO

Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.

Editorial 19 Feb 2016
Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru