• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Ubwanditsi 09 Mar 2018 POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zafunguye Amabasade i Kigali mu muhango wabaye kuri uyu wa 8 Werurwe, 2018 mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane muri iki gihugu, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan yagiriye mu Rwanda.

Iyi Ambasade yafunguwe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku munsiwa kabiri w’uruzinduko rwa Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan n’izindi ntumwa bari kumwe.

Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo Leta y’u Rwanda bigamije kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azateza intambwe uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Aya amasezerano yashyizweho umukono Minisiteri Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy.

Nk’uko tubikesha ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanyujije kuri Twitter, muri ubu bufatanye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zizaha buruse abanyarwanda 20 baziga muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahabwe amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Umwaka ushize Perezida Paul Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri UAE, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai akaba na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum.

Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum yavuze ko ashishikajwe no gushimangira umubano n’ubufatanye n’ibihugu by’Afurika by’umwihariko mu kurushaho guteza imbere inzego zinyuranye zirimo ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwaremezo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa UAE, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan na mugenzi we Louise Mushikiwabo w’u Rwanda bafungura Ambasade ku mugaragaro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri UAE, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy na Minisitiri Mushikiwabo bashyira umukono ku masezerano

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri UAE, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy na Minisitiri Mushikiwabo bahererekanya inyandiko z’amasezerano

2018-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukena kandi yihagije ku mutungo kamere

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Ubwanditsi 09 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye
Mu Rwanda

Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe
POLITIKI

Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru
Mu Rwanda

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 29 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru