• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Ubwanditsi 29 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi yo gukorera mu mucyo, bakirinda kurangwa n’ikimenyane aho usanga hari abafite abantu b’inshuti zabo n’abo bita abanzi mu kazi, ahubwo umuyobozi akaba uwa bose aho kurobanura.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 nibwo Perezida Kagame yabigarutse atangiza Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze ugiye kumara iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.

Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uri muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’, watangirijwe kuri Petit Stade i Remera. Uhurije hamwe abayobozi barenga 1300 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere.

Mu kuwutangiza, Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abayobozi bawitabiriye abagira inama ku bijyanye n’uburyo bakwiriye kunoza inshingano zabo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo gikunze kugaruka cyane aho abayobozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo uko bikwiye ariko nyuma hakabura n’umuntu ubibaryozwa.

Ibi ahanini ngo biterwa n’uko n’umuyobozi ukwiye gusaba uwo ayobora ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda runaka, nawe aba afite intege nke mu mikorere.

Ati “Uzajya guhana uwo mwibana? Ibyo byashoboka se? Uzamugezayo akuvuge. Ati nimubanze mubaze uri hejuru hariya. Iyo bimeze bityo, buri wese araceceka agasahura ibyo ashoboye.”

Yakomoje kandi ku bayobozi usanga bafite abo bita inshuti zabo mu kazi ku buryo babibonamo kurusha abandi. Kuri we, ngo nta kibazo gikwiye kubaho mu kugira inshuti ariko izo mu kazi zikwiye gucika burundu.

Ati “Nta muntu usumba inzego kandi sinzi impamvu umuntu ahora abivuga bigahora biba. Ugasanga mufite abantu mugenda mukaramya mukagira ibitangaza, n’uwo amakosa yagizeho ingaruka imvugo ikaba buriya hari abamugambaniye, nta muntu utagira abanzi […] ngo buriya nta mugabo utagira abanzi sinzi! Niba hari n’abanzi icya mbere ni ugusuzuma ko atari wowe wabiteye […] iyo uri umuyobozi, ujya kugira abantu ugira abanzi n’abandi ugira inshuti gute? Ntabwo ushobora kugira abantu inshuti n’abandi ugira abanzi. “

Yakomeje agira ati “Umuyobozi yagira abantu be n’abandi batari abe gute? Ni abantu ugiye kuyobora, urabifuriza ineza. Ntabwo wajya mu bantu uyobora ngo utangire ubarememo ibice. Ntabwo ari ubuyobozi. Ntabwo ubuyobozi bushinzwe ngo mfite abanzi, niba ari abanzi bakuziza ko ukora ibintu bizima abo ntabwo ukwiye kubatekereza. Ugiye kuvuga ngo uranyaga ngo ni uko nakubujije ko ukora amafuti, ninabimenya birakugirira nabi; uratuma ibyo wita umwanzi ubyumva, ndakugerekaho urusyo.”

Perezida Kagame yagiriye abayobozi inama yo gukorera mu mucyo, bakirinda kurangwa n’ikimenyane

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye uyu mwiherero ko abantu bayobora bakagira abanzi n’inshuti bakwiye kuba babikorera hanze y’akazi ariko bagera mu biro bigahagarara burundu.

Ati “Nzagutumira iwanjye dusabane, tunywe inzoga ariko nibigera mu kazi, bihagarare. Iby’akazi ni iby’akazi. Waza tukarara inkera, tukaririmba ariko nibirenga aho […] iyo bikomeje uba wapfuye n’akazi kaba kapfuye. Bigira ingaruka ku bantu, ku bo uyobora, bishobora kutagira ingaruka kuri ba bandi wita inshuti kuko aribo uhora ugwizaho ibyiza ariko icyo ni icyaha.”

Umukuru w’Igihugu yaburiye kandi abayobozi badatinyuka kureba umuntu mu maso ngo bamubwire bati ‘sigaho’ n’ababaye imbata y’ikimenyane, ababwira ko bikwiye gucika kuko byoreka igihugu.

Ati “Wajya muri minisiteri runaka, minisitiri n’abamukurikiye bose bakaba abantu yitoranyirije ari abavandimwe, ari inshuti, baturuka mu cyaro kimwe; byashoboka? Ikintu kiganisha aho mucyemera mute? Kuki ntawe uvamo ngo avuge ati ibintu dufite hano ntabwo ari byiza. Ntibishobora kuba ahantu ngo byihishire kandi n’imikorere yabyo iraboneka.”

Abitabiriye uyu mwiherero bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye aho nk’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasabye ko abayobozi bari ku rwego rw’akarere n’imirenge bagabanywa hakongererwa ubushobozi utugari.

Perezida Kagame yashyigikiye iki giterezo avuga ko nta mpamvu yo kugira abantu benshi hejuru hasi nta bahari, ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko iyo gahunda ihari mu gihe cya vuba hazaba impinduka.

Ikindi kibazo cyabajijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, wavuze ko hari ibibazo biri kugaragara muri iki gihe byo kurangiza imanza ku bantu bari barahunze ariko batahuka bagasanga amasambu yabo yaratujwemo abandi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo kidakwiye kujya mu nkiko kuko ibyakozwe hatuzwa abatari bafite aho kuba, byari umwanzuro wa politiki. Yashimangiye ko mu gihe iki kibazo cyagera mu nkiko, cyasenya ibyakozwe byose bigatera akavuyo gakomeye mu gihugu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko mu mwiherero uheruka kubera i Rubavu; abakora mu nzego z’ubutabera bemeje ko iki kibazo kigiye gufatirwa umuti wa burundu.

Kagame yaganiriye n’abayobozi abagira inama y’uburyo bakwiriye kunoza inshingano zabo

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze uzamara iminsi itatu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François atanga igitekerezo cyo kongera abakozi ku rwego rw’akagari

Bamwe mu bitabiriye umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze

Perezida Kagame yakira ibitekerezo by’abitabiriye Umwiherero

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko bakwiye kumenya ibibazo igihugu gifite

Perezida Kagame yaburiye abayobozi bahora basaba imbabazi ku makosa amwe

Umwiherero w’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi 1300 b’inzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko ikibazo cyo kurangiza imanza ku bantu bari barahunze ariko batahuka bagasanga amasambu yabo yaratujwemo abandi kigiye gufatirwa umuti wa burundu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko umwiherero ugamije gusuzuma aho abayobozi bagize intege n’aho batashoboye gutanga serivisi nziza ku baturage

Bari bafite akanyamuneza mu itangizwa ry’umwiherero

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal mu bitabiriye itangizwa ry’umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano (hagati) mu gutangiza umwiherero

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso) n’uw’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred

Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uri muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’

Amafoto: Village Urugwiro

2018-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ubwanditsi 29 May 2020
Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Ubwanditsi 17 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’umutekano muri Uganda zakwirakwije ikinyoma cy’uko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo

Ubwanditsi 26 May 2019
Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye
POLITIKI

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Ubwanditsi 29 Jun 2018
RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu
Mu Mahanga

RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu

Ubwanditsi 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru