• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abandi bayoboke ba Zebiya nabo basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kwinangira bakanga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi

Abandi bayoboke ba Zebiya nabo basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kwinangira bakanga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi

Ubwanditsi 03 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwashyikirije u Burundi impunzi 517 zari mu nkambi y’agateganyo ya Nyanza zaturutse mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko zikagaragaza imyemerere idasanzwe yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Mata, izi mpunzi zashyikirijwe u Burundi ku mupaka wa Kanyaru-haut.

Gahunda yo gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo yatangiye kuri iki Cyumweru ubwo impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera zasubizwaga mu gihugu cyabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier, yatangaje ko izi mpunzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018, zisubiye i Burundi ku bushake nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Kubera ko ari Abarundi, igihugu cyabo ni cyo kibaha umutekano. Naho ibyangombwa kugira ngo babone ubuhungiro basanze badashobora kubyuzuza. Ibyo byangombwa birimo kubarurwa mu buryo bugezweho, icya kabiri bangaga ko abana babo babona inkigo zikenewe zo kugira ngo babeho, icya gatatu ni uko badashaka ko tubasuzuma mu ndwara zose baba bafite. Dufite abarwayi b’igituntu, dufite abarwayi ba malariya, dufite abarwayi batandukanye, hari n’inkomere bose banze ko tubavura.”

Imodoka zabakuye mu nkambi aho bari bacumbikiwe zabagejeje k’umupaka

Nyuma ngo izi mpunzi zaje gutangaza ko zikeneye kuva mu Rwanda, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bafashe umwanzuro wo kubaherekeza bakabageza ku mupaka w’u Burundi.

Udushya kuri izi mpunzi z’abarundi

  • Mu gihe basubiraga mu gihugu cyabo ntabwo bemeraga ko babafata amafoto, bahitaga bahisha amasura yabo ndetse igitangaje ukabona n’abana babo nabo bahishe amasura, bisa nkaho babitojwe n’ababyeyi.
  • Binjira mu Rwanda bava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo banze gukaraba intoki ndetse banga no gupimwa zimwe mu ndwara, cyane cyane icyorezo cya Cholera kimaze igihe kivugwa muri Congo.
  • Ntibemera kurya ibiryo byakorewe mu nganda, bahitamo kurya ibiryo bisaruriye bonyine ubwabo.
  • Bavuga ko inkingo ku bana babo, imiti ndetse n’ibabatunga byari kubangiriza umubiri ndetse bikanica “roho zabo”

Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera ari nabo batashye, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda. Biteganywa ko izo mpunzi zose ziza gusubira i Burundi.

2018-04-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

RUSHYASHYA 05 Jul 2026
RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano
INKURU NYAMUKURU

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Ubwanditsi 01 Sep 2019
Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe
Mu Rwanda

Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5  yishwe
ITOHOZA

Kayonza: Umukobwa bamusanze mu nzu amaze iminsi 5 yishwe

Ubwanditsi 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru