Kuri Facebook Page ye Netanyahu yanditseho ati “Inkomoko nyayo ya kiriya gitutu cy’Abanyaburayi kuri Leta y’u Rwanda ngo ive mu masezerano yo kuvana abacengezi muri Israel ni New Israel Fund.”
Imiryango inyuranye mu bihugu by’amahanga yamaganye ibyo Leta ya Israel yifuzaga byo kohereza abimukira mu bindi bihugu bya Africa byumvikanye nayo. Ibyo bihugu byavugwaga ni u Rwanda na Uganda.
Mu magambo y’igiheburayo yatangaje icyatumye u Rwanda ruva mu byo kwakira abimukira bava muri Israel:
Netanyahu yatangaje ko ‘New Israel Fund’ ngo ihabwa inkunga na zimwe muri Leta z’ibihugu kugira ngo zigere ku mugambi wo gusenya Leta ya Israel nk’igihugu cy’abisiraheli gusa.
‘New Israel Fund’ ibonye ibyo Netanyahu yavuze yahise nayo itangaza ko itigeze ivugana na Leta y’u Rwanda ko ibyo yakoze ari urugamba kuri Demokarasi.
Kuwa mbere Netanyahu yari yatangaje ko yumvikanye na UNHCR ku kohereza bamwe muri bariya bimukira mu bihugu by’andi mahanga y’iburengerazuba, bigahita binavanaho ibyo kumvikana n’u Rwanda.
Hatarashira amasaha 24 ariko Benjamin Netanyahu yahise yongera gutangaza ko Leta Israel yisubiyeho kuri ubwo bwumvikane na UNHCR kubera igitutu cy’abo mu ishyaka riri ku butegetsi n’andi mashyaka.
Ibinyamakuru muri Israel biravuga ko Netanyahu ari kongera gusuzuma izindi nzira nyinshi zishoboka ku gukemura iki kibazo harimo no kohereza bariya bimukira mu bindi bihugu bya Africa, hatarimo u Rwanda na Uganda ubu ngo byo bitakiri mu mugambi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru hagati mu kwezi gushize, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, yatangaje ko ” Iby’abimukira bivugwa ko bavuye cyangwa bagomba kuva muri Israel baza mu Rwanda ntabyabayeho”.
Yemeje ko ariko ko hari ibyo bavuganye na Israel, ati “Twabwiye Leta ya Israel ko igihugu cyacu kiteguye kwakira abimukira bava muri Israel ariko bigendanye n’amategeko mpuzamahanga.”
Ntareyakanwa
uyu nawe akomeje gukora genocide ikorerwa abarabu bo muri palestina !
njye sinumva impamvu akomeza kumvwa n’amahanga kdi ari umwicanyi ruharwa!