• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Editorial 04 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Minisitiri w’intebe wa Israel yaraye atangaje ko ikigo kitwa ‘New Israel Fund’ kiba muri Amerika kivuga ko kirengera uburenganzira bwa muntu ari cyo cyatumye u Rwanda ruva mu masezerano yo kwakira abimukira bari muri Israel iki gihugu cyashakaga kohereza mu Rwanda.

Kuri Facebook Page ye Netanyahu yanditseho ati “Inkomoko nyayo ya kiriya gitutu cy’Abanyaburayi kuri Leta y’u Rwanda ngo ive mu masezerano yo kuvana abacengezi muri Israel ni New Israel Fund.”

Imiryango inyuranye mu bihugu by’amahanga yamaganye ibyo Leta ya Israel yifuzaga byo kohereza abimukira mu bindi bihugu bya Africa byumvikanye nayo. Ibyo bihugu byavugwaga ni u Rwanda na Uganda.

Mu magambo y’igiheburayo yatangaje icyatumye u Rwanda ruva mu byo kwakira abimukira bava muri Israel:

Netanyahu yatangaje ko ‘New Israel Fund’ ngo ihabwa inkunga na zimwe muri Leta z’ibihugu kugira ngo zigere ku mugambi wo gusenya Leta ya Israel nk’igihugu cy’abisiraheli gusa.

‘New Israel Fund’ ibonye ibyo Netanyahu yavuze yahise nayo itangaza ko itigeze ivugana na Leta y’u Rwanda ko ibyo yakoze ari urugamba kuri Demokarasi.

Kuwa mbere Netanyahu yari yatangaje ko yumvikanye na UNHCR ku kohereza bamwe muri bariya bimukira mu bihugu by’andi mahanga y’iburengerazuba, bigahita binavanaho ibyo kumvikana n’u Rwanda.

Hatarashira amasaha 24 ariko Benjamin Netanyahu yahise yongera gutangaza ko Leta Israel yisubiyeho  kuri ubwo bwumvikane na UNHCR kubera igitutu cy’abo mu ishyaka riri ku butegetsi n’andi mashyaka.

Ibinyamakuru muri Israel biravuga ko Netanyahu ari kongera gusuzuma izindi nzira nyinshi zishoboka ku gukemura iki kibazo harimo no kohereza bariya bimukira mu bindi bihugu bya Africa, hatarimo u Rwanda na Uganda ubu ngo byo bitakiri mu mugambi.

Benjamin Netanyahu mu kwezi kwa gatandatu 2016 yasuye u Rwanda, niwe Minisitiri w'intebe wa mbere wa Israel wari usuye u Rwanda

Benjamin Netanyahu mu kwezi kwa gatandatu 2016 yasuye u Rwanda, niwe Minisitiri w’intebe wa mbere wa Israel wari usuye u Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru hagati mu kwezi gushize, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, yatangaje ko ” Iby’abimukira bivugwa ko bavuye cyangwa bagomba kuva muri Israel baza mu Rwanda ntabyabayeho”.

Yemeje ko ariko ko hari ibyo bavuganye na Israel, ati “Twabwiye Leta ya Israel ko igihugu cyacu kiteguye kwakira abimukira bava muri Israel ariko bigendanye n’amategeko mpuzamahanga.”

 

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa

Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa

Editorial 25 May 2017
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Editorial 13 Feb 2019
Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Editorial 12 May 2018
Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Editorial 25 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyakanwa
    April 16, 20189:14 am -

    uyu nawe akomeje gukora genocide ikorerwa abarabu bo muri palestina !

    njye sinumva impamvu akomeza kumvwa n’amahanga kdi ari umwicanyi ruharwa!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho
ITOHOZA

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Editorial 09 Jan 2017
U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo
POLITIKI

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

Editorial 20 Jul 2018
Doing Business 2018 : U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari
Amakuru

Doing Business 2018 : U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Editorial 01 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru