• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

Editorial 16 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda ziri mu biganiro bigamije gucyura abantu bose bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo baburanishwe.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa gatandatu ushize na Ambasaderi w’u Rwanda I Kampala, Maj. Gen. Frank Mugambage, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyaberaga muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala muri campus yayo yo mu Karere ka Bushenyi.

Ambasaderi Mugambage yavuze ko kuri ubu guverinoma z’ibihugu byombi ziri kurebera hamwe ukuntu abantu bafite dosiye zibashinja uruhare muri jenoside bari ku butaka bwa Uganda bagarurwa mu Rwanda bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yavuze ko benshi mu bagize uruhare muri jenoside bakidegembya hirya no hino ku Isi badashyikirizwa ubutabera ngo bubahane nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Ambasaderi Mugambage ati: “Kurwanya jenoside bisaba ubushake n’imbaraga zihuriweho. Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’abo bafatanyije biyemeje kugoreka ukuri ku bwende ku byabaye mu myaka 24 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR irakidegembya mu karere Isi irebera.”

Ambasaderi Mugambage yongeyeho ko benshi mu bacitse ubutabera baba mu Burayi nk’impunzi ariko bakwiye kugarurwa mu Rwanda bakabazwa ku mabi bakoze mu gihe cya jenoside.

Yakomeje atangaza ko mu rwego rw’ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byinshi nk’ijoro ryo kwibuka n’inyigisho zo mu ruhame bizakomeza muri kaminuza zitandukanye muri Uganda hakazabaho no kurambika indabyo ku rwibutso rwa Kasensero ruherereye mu Karere ka rakai kuwa 21 Mata.

Naho mu kwezi kwa gatandatu (Kamena), hazabaho igikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kuvugurura urwibutso rwa jenoside rwa Ggolo mu Karere ka Mpingi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza Mpuzamahanga ya kampala, campus yo mu burengerazuba, Patrick Tumwiine, yasabye Abanyarwanda aho bari hose ku isi kwemera ko ibyabaye muri jenoside bibareba bakizeza kwishyira hamwe bagaha urugero rwiza urungano ruzaza kubw’ishema ry’u Rwanda.

2018-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Editorial 05 Sep 2019
Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2019
Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 28 May 2019
Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Editorial 12 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa
IMIKINO

Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa

Editorial 02 Feb 2016
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo
Amakuru

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024
Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi
Amakuru

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Editorial 14 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru