• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Editorial 16 Apr 2018 POLITIKI

Bwa mbere kuva yirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, James Comey, yatanze ikiganiro kuri televiziyo cyagarutse cyane kuri Perezida Donald Trump aho yavuze ko imyitwarire ye itabereye umukuru w’igihugu.

Tariki 9 Gicurasi 2017 nibwo Trump yirukanye Comey avuga ko adafite ubushobozi bwo kuyobora FBI, icyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ABC News, Comey uri kwamamaza igitabo cye yise “A Higher Loyalty”, yagarutse ku buryo yabanye na Trump, umugambi wo kwirukana Robert Mueller ndetse no kuba u Burusiya bushobora kuba bufite amakuru yashyira perezida mu kaga.

Yavuze ko Trump aramutse yirukanye Mueller ukuriye Iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora yo mu 2016, yaba agaragaje gusuzugura amategeko.

Yanagarutse kandi ku kuba bishoboka cyane ko hari amakuru Abarusiya bafite kuri Trump ashobora kwangiza isura ye, ndetse anagaragaza ko imyitwarire y’uyu mugabo ufata abagore nk’abo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina gusa itamwemerera kuba perezida.

Ati “Uriya muntu uhora abeshya ku bintu bikomeye n’ibyorohereje ndetse agaharanira ko Abanyamerika babyemera. Ushingiye ku myitwaririre, uwo muntu ntakwiriye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe.”

Nubwo amubona gutya ariko Comey yavuze ko atifuza ko Trump yeguzwa kuko byaba ari ukubuza Abanyamerika kujya gutora, bihitiramo indangagaciro bakwiye kugenderaho.

Comey kandi yavuze ko Trump yamubwiye ko amwitezeho kuba indahemuka ndetse amusaba guhagarika iperereza kuri Michael Flynn, ibintu perezida we ahakana. Flynn wari Umujyanama wa Trump mu by’umutekano yemeye ko yabeshye FBI ku makuru arebana n’u Burusiya yatanze.

Mu gihe igitabo cya Comey kizashyirwa hanze kuwa kabiri gitegerezanyijwe amatsiko n’abatari bake, Trump na bamwe mu bo ishyaka rye ry’aba- républicains bacyamaganiye kure bavuga ko ibikubiyemo ari ibinyoma ndetse akwiye guhanirwa kumena amabanga y’igihugu.

Hari n’abandi ariko basanga iki gitabo ari umwanya mwiza Comey abonye wo kwisobanura no gukura icyasha ku izina rye. Aba- démocrates bamushinja kutitwara neza mu kibazo kirebana no kuba Hillary Clinton yarabitse ubutumwa bw’akazi kuri mudasobwa ye bwite, aho bashimangira ko amagambo yavuze ari mu byagize uruhare mu gutuma atsindwa amatora ya perezida.

2018-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Editorial 10 May 2019
Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Editorial 25 Oct 2018
Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Trump aremeza ko Iran ari yo yarashe misile indege yo muri Ukraine

Editorial 10 Jan 2020
Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Editorial 26 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Oct 2019
Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF
POLITIKI

Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Editorial 05 Oct 2018
Wizkid mu mazi abira: Polisi mpuzamahanga yahawe impapuro zo kumuta muri yombi azira ubuhemu
ITOHOZA

Wizkid mu mazi abira: Polisi mpuzamahanga yahawe impapuro zo kumuta muri yombi azira ubuhemu

Editorial 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru