• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Ubwanditsi 24 Apr 2018 Mu Rwanda

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi Donat witabye Imana bikekwa ko yiyahuye aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

Inkuru y’urupfu rw’uyu munyamategeko wamenyekanye cyane ubwo yunganiraga mu mategeko Dr Mugesera Léon, yamenyekanye kuri uyu wa 23 Mata 2018 , aho n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje  aya makuru.

Umuvugizi warwo, Mbabazi Modeste, yavuze ko Me Mutunzi yimanitse ari muri kasho ya polisi.

Na ho Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ari yo ifite mu nshingano gucunga aho yari afungiye, CP Theos Badege, yavuze  ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira.

Avuga ko uyu munsi mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice, isaha kenshi abarinzi baba basohora abafungwa bajya mu bwiherero n’amasuku, ari bwo abapolisi n’abandi bafungwa babonye umuntu umanitse hejuru bagahita bahamagara abashinzwe amaperereza ngo bajye gusuzuma.

CP Badege yongeraho ko ikindi cyagaragaye ari uko mu cyumba cy’aho Me Mutunzi yari afungiye hagaragaye amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ‘bigaragara ko yari yaraye ayanyoye ndetse icupa rimwe yarikubise ku kintu agakatisha ishuka’ yakoresheje yiyahura.

Polisi y’Igihugu yafunguye iperereza ngo irebe mu rwego rw’imyitwarire uburyo izo nzoga zaba zinjiye muri kasho kuko bitemewe.

Mu kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, Urugaga rw’Abavoka rwagize ruti “Nyuma yo kumenya iyo nkuru y’akababaro, urugaga rukaba rukomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no gukurikirana imigendekere y’iperereza kuri urwo rupfu, gahunda yo kumusezeraho tukaba tuzayibamenyesha nimara kwemezwa.”

Iri tangazo ryasinyweho n’Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, rivuga ko tariki ya 17 Mata 2018 ari bwo umuryango wa Me Mutunzi wamenyesheje urugaga ko wamubuze.

Tariki ya 18 na 19 Mata ni bwo rwandikiye inzego za Polisi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera igenerwa kopi rusaba ubufasha bwo gushakisha Me Mutunzi; mu gihe ngo rwari rutegereje igisubizo ni bwo rwumvise inkuru y’urupfu rwe.

Me Mutunzi Donat yapfuye bikekwa ko yiyahuriye muri kasho

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Bujumbura : Intambara yahinduye isura,  imbonerakure ziri gusambanya  kungufu abagore baba Tutsikazi, Polisi ibahagarikiye

Bujumbura : Intambara yahinduye isura, imbonerakure ziri gusambanya kungufu abagore baba Tutsikazi, Polisi ibahagarikiye

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ubwanditsi 06 Jan 2021
Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Ubwanditsi 25 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Ubwanditsi 27 Jul 2018
Itangazo rigenewe abanyamakuru
Mu Rwanda

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)
ITOHOZA

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru