• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Ubwanditsi 25 Apr 2018 POLITIKI

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko igiye gutangira ibikorwa byo kuvugurura lisiti y’abazitabira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko imyiteguro irimbanyije ku buryo mu ntangiriro za Gicurasi, ibikorwa byo kuvugurura bizaba byatangiye gukorwa mu Midugudu yose y’Igihugu.

Yagize ati “Guhera tariki 3 kugeza 26 Gicurasi, lisiti z’itora zizaba ziri kuri buri mudugudu no kuri za Ambasade zose z’u Rwanda, aho abantu bazabasha kugenzura neza imyirondoro yabo bakanakosora amakuru ari kuri iyo lisiti.”

Muri ibyo bikorwa, NEC ivuga ko izashishikariza buri munyarwanda ufite imyaka yo gutora kumenya aho azatorera kandi ko izegera n’abanyeshuri bari mu mashuri yaba ayisumbuye, amakuru na za Kaminuza.

Munyaneza yavuze ko hazanakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga nk’irya telefone mu kwiyandikisha, kwikosoza no kwiyimura kuri Lisiti y’itora nkuko byakoreshejwe mu matora ya Perezida aheruka kuba umwaka ushize.

Yakomeje agira ati “Dufite umubare munini w’abantu bimuka, nk’abimukira muri Kigali n’indi mijyi bashakisha akazi, abakodesha n’ibindi byiciro, abo bose bagomba kugaragaza aho bimukiye kugira ngo bihuzwe n’ibiri kuri Lisiti y’itora.”

Abanyarwanda 6,897,076 nibo bari biyandikishije kuri Lisiti y’amatora ya Perezida. Abagera kuri 98% mu biyandikishije bitabiriye amatora. NEC ivuga ko abazatora uyu mwaka bashobora kugera kuri miliyoni zirindwi.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Musanze, Isaie Mbonyinshuti, bavuga ko batangije ubukangurambaga mu baturage cyane cyane mu rubyiruko rwujuje imyaka 18, basaba abatarafata indangamuntu kuzifata kugira ngo bazabashe kwitabira amatora.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite igizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Amatora y’abadepite ateganyijwe taliki ya 2 na 3 Nzeli 2018.

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Apr 2019
PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

PL yasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki n’Ikigega cy’ubwishingizi

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Ubwanditsi 21 Aug 2023
Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Ubwanditsi 16 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro
Amakuru

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo
Mu Mahanga

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Ubwanditsi 26 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru