• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Uko byari byifashe mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Rwanda: The Royal Tour’ (Amafoto na Video)

Uko byari byifashe mu ifatwa ry’amashusho ya ‘Rwanda: The Royal Tour’ (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 26 Apr 2018 UBUKERARUGENDO

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, yasohoye ikindi gice cy’amashusho cyiganjemo ubuhamya bw’abamufashije mu ikorwa rya ‘Rwanda: The Royal Tour’ .

‘Rwanda: The Royal Tour’ ni filime mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda, ifatiye ku mashusho yafashwe mu biganiro n’ingendo zitandukanye Greenberg yagiranye na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2017.

Abari mu ikipe ya Peter Greenberg bose bagiye bagaruka ku buryo banyuzwe n’imigendekere y’imikorere yabaranze hagati yabo muri uyu mushinga, by’umwihariko bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda n’ubwiza babonye mu bice bitandukanye by’igihugu bukongerera agaciro amashusho bafataga.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko ikipe ya Peter yakoze akazi kayo neza ndetse agaragaza ko ari iby’agaciro kuba Perezida Kagame yarabimburiye abandi gukorana urugendo nk’uru na The Royal Tour.

Peter Greenberg ubwe yavuze ko rwari urugendo rutoroshye kuzenguruka ibice biri ahirengeye mu Rwanda rwamenyekanye nk’igihugu cy’imisozi igihumbi by’umwihariko kugera aho ingagi ziboneka muri Pariki y’Ibirunga.

Yagize ati “Ubusanzwe nsinzira amasaha ane nkabasha gukora imirimo isanzwe ariko ntiwakurira umusozi wasinziriye amasaha ane. Nafataga akaruhuko nka buri uko hashize iminota ibiri kuko twazamutse urugendo rurerure nk’urw’ibilometero bikabakaba ibihumbi bitatu. Ntibyari bisanzwe, gusa ndi hano.”

John Feist wanditse akanayobora imigendekere y’amashusho bahuriza ku “gutungurwa n’uburebure bw’imisozi kandi idatengeneje” biboneye mu Rwanda.

Amashusho y’uko byari byifashe mu ikorwa rya ‘Rwanda: The Royal Tour’ agaragaza inseko n’akanyamuneza kuri bose mu ikipe yari kumwe na Perezida Kagame na Peter Greenberg muri urwo rugendo nubwo rutari rworoshye kuko rwasabaga kugera mu bice bihishe bibitse ubwiza nyaburanga bw’igihugu.

Mu bagaragajwe bafatanyije na Peter Greenberg gukora ‘Rwanda: The Loyal Tour,’ filime mbarankuru igaragaramo Perezida Kagame atembera ibice nyaburanga bitandukanye mu gihugu harimo abo baturukanye muri Amerika n’abo bakoranye mu Rwanda.

Raymond Kalisa wo mu Rwanda wafashije ikipe ya Peter Greenberg yavuze ko ikorwa ry’iyi filime mbarankuru ryarangiye baramaze kuba nk’umuryango ku buryo yumvaga bakomeza gukorana n’indi mishinga.

Ati “Narabikunze cyane, twarishimye, byari umwimerere, buri wese yabyiyumvagamo, nta wabonaga umuntu umwe nk’uri hariya cyangwa hano, twese twaryaga amafunguro amwe, tugakora bimwe, tukagenda mu modoka zimwe. Byari byiza cyane.”

Abandi bagize uruhare mu ikorwa ry’aya mashusho harimo Seth Goldman, bafatanyije kuyobora umushinga wayo; Brandon Frazier, wari umuhuzabikorwa; Kallen Barad, wafashe amafoto amwe n’amwe; John Feist, umwanditsi akaba n’umuyobozi w’amashusho; ndetse na Cico Silver wafataga amashusho akoresheje Drone.

Cico Silver yavuze ko imiterere y’u Rwanda yongereye ubwiza amashusho yo mu kirere yafataga.

‘Rwanda: The Royal Tour’ yabanje kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago ku wa Mbere, hakurikiraho i New York ndetse iratambuka kuri televiziyo ya PBS/WTTW yo muri Chicago.

Iyi filime izatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, taliki 27 Mata saa moya z’umugoroba. Nubwo iri mu Cyongereza, mu kuyereka Abanyarwanda izaba iherekejwe n’amagambo yanditse mu Kinyarwanda.

Undi muhango ukomeye uzerekanirwamo iyi filime mbarankuru utegerejwe muri Kigali Conference & Exhibition Village ku wa Gatandatu, tariki 28 Mata 2018.

Peter usanzwe ari n’Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, yakoze ibindi byegeranyo ku Rwanda ndetse ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho ikivuga ku rwagwa rw’ibitoki. Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu birunga n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara bikaba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

Uyu munyamakuru w’inzobere mu by’ubukerarugendo unafite igihembo cya Emmy Award mu mwuga we, ni n’umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya ’Best African Exhibitor Award’.

Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y’ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.

 

Mu nzira bava muri Pariki y’Ibirunga…

 

Perezida Kagame na Greenberg bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Ibirunga

 

Perezida Kagame yajyanye na Peter Greenberg mu Birunga gusura ingagi

 

Ingagi zo mu Birunga zifite akamaro kanini mu bukerarugendo bw’u Rwanda nka kimwe mu byinjiza amadevise menshi mu gihugu

 

Perezida Kagame na Greenberg bavuye muri Pariki y’Ibirunga berekwa imbyino nyarwanda

 

Aha Perezida Kagame yari atwaye Peter Greenberg muri Pariki ya Akagera

 

 

Mu mashusho yafatiwe i Rubavu, Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare

 

Aha Perezida Kagame yerekwaga uko amashusho yari amaze gufatwa ameze

 

Perezida Kagame atwaye ‘Jet Ski’ mu Kivu

 

Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye kugeza no mu Kivu

 

 

Perezida Kagame na Peter Greenberg bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’

 

 

Muri iyi filime mbarankuru, Perezida Kagame agaragaramo akina tennis, umwe mu mikino akunda cyane

 

Perezida Kagame kandi agaragara ashushanya

 

Nyuma y’urugendo mu bice nyaburanga, Umukuru w’Igihugu na Peter Greenberg bagiranye ikiganiro

 

Muri iyi filimi hazagaragaramo kandi aho Perezida Kagame aba yasuye abana biga mu mashuri abanza

Amafoto: Village Urugwiro

2018-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Ubwanditsi 10 Jun 2025
Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018
U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ubwanditsi 24 Jun 2019
U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

Ubwanditsi 18 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF
POLITIKI

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF

Ubwanditsi 30 Sep 2018
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba
HIRYA NO HINO

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa  k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol
ITOHOZA

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Ubwanditsi 15 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru