• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Gor Mahia yageze i Kigali, umutoza avuga ko yimwe amakuru na Mamelodi Sundowns

Gor Mahia yageze i Kigali, umutoza avuga ko yimwe amakuru na Mamelodi Sundowns

Ubwanditsi 05 May 2018 IMIKINO

Gor Mahia izakina na Rayon Sports mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation yageze i Kigali, Umutoza wayo Dylan Kerr atangaza ko yagerageje gusaba amakuru yayo muri Mamelodi Sundowns ntiyayahabwa.

Iyi kipe yo muri Kenya yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Gicurasi 2018, ihava yerekeza kuri Hill Top Hotel aho icumbikiwe.

Biteganyijwe ko ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18h00 ku masaha umukino uzaberaho kuri iki Cyumweru nk’uko biteganywa n’amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Umwongereza utoza Gor Mahia, Dylan Kerr, yatangaje ko nta makuru menshi afite kuri Rayon Sports kuko yashatse kwitabaza Mamelodi Sundowns ngo iyamuhe bikanga akifashisha amashusho make ari kuri Youtube.

Yagize ati “Twishimiye kuba turi hano, twakiriwe neza. Tugiye mu byumba kuruhuka kuri hoteli twitegura imyitozo ya nimugoroba. Mfite amakuru make nakuye mu mashusho narebye kuri Youtube kuko nagerageje gusaba andi muri Mamelodi Sundowns ariko baranyihorera. Hari ibindi Tuyisenge na Kagere bambwiye ku mupira wo mu Rwanda.”

Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi ya CAF Champions League yabaye muri Werurwe 2018.

Dylan Kerr yavuze ko kimwe mu byo yabonye ari uko Rayon Sports ifite abafana bakomeye cyane ndetse yatunguwe no kubona uko bari bishimye ku mukino ikipe yabo yanganyijemo na Mamelodi Sundowns.

Yagize ati “Nabonye uburyo baba batatse amabara y’ubururu binyibutsa Orlando Pirates cyangwa Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, ubusanzwe si amakipe menshi muri Afurika agira abafana beza nka bariya.”

Rutahizamu Tuyisenge Jacques uzi Rayon Sports kuko yahoze ahangana nayo akina muri Police FC ndetse akaba ahura n’abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko yiteze umukino ukomeye ariko ikimuzanye na bagenzi be ari intsinzi.

Yagize ati “Sinavuga ko nziranye n’abakinnyi bayo kuko abenshi nasize sibo bakirimo, icyo nzi ni uko ifite ubusatirizi bukomeye. Ikindi abo duhurira mu Ikipe y’Igihugu turaziranye kuko buryo bishobora kuzangora ariko nabo bizabagora kuko ndabazi.”

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Jean Claude, wari waje kwakira Gor Mahia, yavuze ko abafana badakwiye kugira ubwoba kuko bahuye n’amakipe akomeye cyane mu bihe byashize kandi bakitwara neza abasaba kuzaza ari benshi kugira ngo umurindi wabo utere ishyaka abakinnyi mu kibuga.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ukwishyura ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe, 5000 Frw ahatwikiriye na 20 000 Frw mu cyubahiro; amatike yatangiye kugurishwa kuri Stade ya Kigali mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’abayashaka ku munota wa nyuma.

Abakinnyi ba Gor Mahia basohoka mu Kibuga cy’Indege i Kanombe

2018-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Ubwanditsi 29 Mar 2018
CAN 2019: Sénégal yasezereye Bénin, Nigeria igera muri ½ bigoranye

CAN 2019: Sénégal yasezereye Bénin, Nigeria igera muri ½ bigoranye

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Ubwanditsi 08 Aug 2021
Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo
Amakuru

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2024
U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza
UBUKUNGU

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 116 Frw yo gukwirakwiza amazi meza

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Babiri bahawe urwamenyo bavugirizwa akamo nyuma yo kumatana bari gutera akabariro
Mu Rwanda

Babiri bahawe urwamenyo bavugirizwa akamo nyuma yo kumatana bari gutera akabariro

Ubwanditsi 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru