• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ubwanditsi 09 May 2018 IMIKINO

Waasland Beveren yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi iherutse gusinyisha Umunyarwanda, Bizimana Djihad, yanyagiwe ibitego umunani ku busa na S.V. Zulte Waregem mu mikino ya kamarampaka yo gushaka amakipe azasohokera iki gihugu muri Europa League.

Iyi kipe yarangije umwaka w’imikino usanzwe iri ku mwanya wa 12 itsinze imikino icyenda muri 30, inganya umunani, itsindwa 13 mu gihe Club Brugge na Anderlecht zimenyerewe mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi arizo zari ziyoboye.

Nk’uko bigenda mu Bubiligi, amakipe yarangije Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ari hagati y’imyanya ya karindwi na 15 yiyongeraho atatu yabaye aya mbere mu Cyiciro cya Kabiri akaba 12 agashyirwa mu matsinda abiri, rimwe ry’amakipe atandatu buri yose igahura n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ikipe irangije iyoboye itsinda A ihura n’iyoboye irya B mu mukino wa nyuma, itsinze igahura ku mukino umwe wa kamarampaka n’ikipe yabaye iya gatanu muri shampiyona, itsinze igahita ikatisha itike yo kuzakina imikino yo ku mugabane w’u Burayi ya Europa League.

Waasland-Beveren ya Bizimana Djihad nayo iri mu makipe arwanira iyo tike aho mu itsinda A irimo iri ku mwanya wa nyuma, mu mikino umunani ikaba imaze gutsinda umwe, inganya ibiri itsindwa itanu.

Mu mukino yakinnye kuri uyu wa Kabiri na Zulte-Waregem iyoboye iri tsinda, yayinyagiye ibitego 8-0 byatumye amahirwe yose yo kuzagaragara mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi ayoyoka kuko n’iyo yatsinda imikino yose isigaje itashyikira iya mbere ifite amanota 22.

Biteganyijwe ko Bizimana Djihad wari wabanje kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu, agomba gusubirayo bitarenze tariki 12 Kamena 2018 kugira ngo atangirane na bagenzi be imikino ibanziriza shampiyona y’umwaka utaha ‘Pre season’.

Iyi kipe yashinzwe mu 1936 yitwa Red Star iza kugenda ihindurirwa amazina kugera mu 2010 yiswe Waasland-Beveren, ntirabasha kwitabira na rimwe imikino yo ku mugabane w’u Burayi ndetse igihe kinini yakimaze mu byiciro byo hasi mu Bubiligi.

Abakinnyi ba Zulte Waregem bishimira kimwe mu bitego umunani banyagiye Waasland Beveren

Agahinda kari kenshi ku bakinnyi ba Waasland-Beveren nyuma y’umukino

Waasland Beveren ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego umunani ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzitabira Europa League

Bizimana Djihad yari asanzwe akinira APR FC

2018-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2023
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025
Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Ubwanditsi 08 Feb 2022
Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 24 Sep 2019
Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka
Amakuru

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ubwanditsi 24 Jan 2022
Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA
Mu Rwanda

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Ubwanditsi 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru