• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Ubwanditsi 11 May 2018 IMIKINO

Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Prosper washyamiranye n’umutoza, agiye gusimbuzwa

Inama idasanzwe yiga ku bibazo bya Rayon Sports yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018, yanzuye ko Visi Perezida, Muhirwa Prosper azasimburwa mu minsi ya vuba kubera ibihano yafatiwe na CAF naho Jeannot Witakenge wahoze ari umutoza wungirije mbere yo kwirukanwa na Minnaert agarurwa mu kazi.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Rayon Sports n’abahagarariye abafana, yateguwe igitaraganya nyuma y’aho hatutumbye umwuka mubi ku wa Gatatu Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida agashyamirana n’Umutoza Ivan Minnaert n’Umunyamabanga Itangishaka King Bernard mu nzira bava i Huye ku mukino iyi kipe yari yanganyijemo na Mukura VS.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, inama yatangiye ireba ku bihano Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye bamwe mu bayobozi baketsweho ruswa i Burundi ku mukino wa Lydia Ludic mu majonjora cya CAF Champions League.

Mu bari bahanishijwe guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa byose bya siporo, Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida niwe wari wahise ajurira naho abandi barimo Rukundo Patrick wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports, Mudaheranwa Shaffy wahoze ari mu kanama gashinzwe kugura abakinnyi na Nkusi Jean Paul bahita bemera ibihano kimwe n’ikipe yaciwe ibihumbi 15,000 by’amadolari ya Amerika.

CAF yamenyesheje Rayon Sports na Ferwafa ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire muri iki Cyumweru akaba ariyo mpamvu inama y’iyi kipe yateranye yemeza ko agomba gusimburwa mu minsi ya vuba naho ku bibazo by’ubushyamirane bwabayeho ku wa Gatatu abagiranye ibibazo bafashijwe kwiyunga.

Muvunyi yagize ati “Twarebye ku myanzuro ya CAF yatumenyesheje ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire ku bihano kuko we yari yajuriye naho abandi kimwe n’ikipe barabyihorera. Ni ibintu bibabaje kuko yari umwe mu babaga abakinnyi hafi ndetse akitanga bikomeye gusa ubwo nta kundi tuzashaka uko asimbuzwa n’undi muntu ukunda ikipe kandi witeguye kuyitangira nk’uko yabikoraga.”

Yakomeje agira ati “Twanicaye hamwe tureba ibibazo bindi bihari, gusa iby’umwuka mubi muvuga, ni utuntu batari babashije kumvikanaho kandi twaganiriye, bariyunga ibibazo birarangira. Dufite urugamba rudutegereje imbere ya Young Africans, nta mpamvu yo gutatanya imbaraga.”

Muri iyi nama bagarutse ku kibazo cy’uburyo abakinnyi bafatwa nabi, Perezida Muvunyi asaba ko hashyirwaho abantu babiri bagomba kuba bari hafi y’ikipe buri munsi bakamenya uko ibayeho muri rusange, bakamenya ko abakinnyi bariye neza, ko baryamye neza, kandi ku gihe we ku giti cye aniyemeza gukurikirana ikibazo cyatumye ikipe (abakinnyi) icikamo ibice bibiri.

Bananzuye ko Jeannot Witakenge wari wirukanywe n’Umutoza Mukuru Ivan Minnaert muri Werurwe uyu mwaka agaruka ku mirimo ye yo kuba umutoza wungirije kugira ngo ikipe ikomeze gutahiriza umugozi umwe no gushakira hamwe umusaruro.

Abitabiriye iyi nama bamenyeshejwe ko hari bus ebyiri nini zateguwe zizatwara abafana bagera kuri 86 bazajya gufana ikipe muri Tanzania, abazagenda bakazatoranywa hakurikijwe amatsinda y’abafana babarizwamo.

Jeannot Witakenge yagaruwe ku kuba Umutoza wungirije muri Rayon sports

Muhirwa Prosper (hagati) agiye gusimbuzwa muri Rayon Sports

2018-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Ubwanditsi 04 May 2021
Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Ubwanditsi 10 May 2018
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Ubwanditsi 16 Aug 2021
Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Ubwanditsi 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega
Amakuru

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana
Mu Mahanga

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Ubwanditsi 18 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru