• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Ubwanditsi 11 May 2018 IMIKINO

Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Prosper washyamiranye n’umutoza, agiye gusimbuzwa

Inama idasanzwe yiga ku bibazo bya Rayon Sports yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018, yanzuye ko Visi Perezida, Muhirwa Prosper azasimburwa mu minsi ya vuba kubera ibihano yafatiwe na CAF naho Jeannot Witakenge wahoze ari umutoza wungirije mbere yo kwirukanwa na Minnaert agarurwa mu kazi.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Rayon Sports n’abahagarariye abafana, yateguwe igitaraganya nyuma y’aho hatutumbye umwuka mubi ku wa Gatatu Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida agashyamirana n’Umutoza Ivan Minnaert n’Umunyamabanga Itangishaka King Bernard mu nzira bava i Huye ku mukino iyi kipe yari yanganyijemo na Mukura VS.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, inama yatangiye ireba ku bihano Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye bamwe mu bayobozi baketsweho ruswa i Burundi ku mukino wa Lydia Ludic mu majonjora cya CAF Champions League.

Mu bari bahanishijwe guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa byose bya siporo, Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida niwe wari wahise ajurira naho abandi barimo Rukundo Patrick wahoze ari umubitsi wa Rayon Sports, Mudaheranwa Shaffy wahoze ari mu kanama gashinzwe kugura abakinnyi na Nkusi Jean Paul bahita bemera ibihano kimwe n’ikipe yaciwe ibihumbi 15,000 by’amadolari ya Amerika.

CAF yamenyesheje Rayon Sports na Ferwafa ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire muri iki Cyumweru akaba ariyo mpamvu inama y’iyi kipe yateranye yemeza ko agomba gusimburwa mu minsi ya vuba naho ku bibazo by’ubushyamirane bwabayeho ku wa Gatatu abagiranye ibibazo bafashijwe kwiyunga.

Muvunyi yagize ati “Twarebye ku myanzuro ya CAF yatumenyesheje ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire ku bihano kuko we yari yajuriye naho abandi kimwe n’ikipe barabyihorera. Ni ibintu bibabaje kuko yari umwe mu babaga abakinnyi hafi ndetse akitanga bikomeye gusa ubwo nta kundi tuzashaka uko asimbuzwa n’undi muntu ukunda ikipe kandi witeguye kuyitangira nk’uko yabikoraga.”

Yakomeje agira ati “Twanicaye hamwe tureba ibibazo bindi bihari, gusa iby’umwuka mubi muvuga, ni utuntu batari babashije kumvikanaho kandi twaganiriye, bariyunga ibibazo birarangira. Dufite urugamba rudutegereje imbere ya Young Africans, nta mpamvu yo gutatanya imbaraga.”

Muri iyi nama bagarutse ku kibazo cy’uburyo abakinnyi bafatwa nabi, Perezida Muvunyi asaba ko hashyirwaho abantu babiri bagomba kuba bari hafi y’ikipe buri munsi bakamenya uko ibayeho muri rusange, bakamenya ko abakinnyi bariye neza, ko baryamye neza, kandi ku gihe we ku giti cye aniyemeza gukurikirana ikibazo cyatumye ikipe (abakinnyi) icikamo ibice bibiri.

Bananzuye ko Jeannot Witakenge wari wirukanywe n’Umutoza Mukuru Ivan Minnaert muri Werurwe uyu mwaka agaruka ku mirimo ye yo kuba umutoza wungirije kugira ngo ikipe ikomeze gutahiriza umugozi umwe no gushakira hamwe umusaruro.

Abitabiriye iyi nama bamenyeshejwe ko hari bus ebyiri nini zateguwe zizatwara abafana bagera kuri 86 bazajya gufana ikipe muri Tanzania, abazagenda bakazatoranywa hakurikijwe amatsinda y’abafana babarizwamo.

Jeannot Witakenge yagaruwe ku kuba Umutoza wungirije muri Rayon sports

Muhirwa Prosper (hagati) agiye gusimbuzwa muri Rayon Sports

2018-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Ubwanditsi 09 Sep 2022
Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Ubwanditsi 16 Mar 2023
Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Ubwanditsi 28 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu
IMIKINO

Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe
HIRYA NO HINO

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Ubwanditsi 15 Apr 2018
Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi
Amakuru

Nyuma y’umunsi umwe komite nyobozi y’ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 28 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru