• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 12 May 2018 ITOHOZA

Nyuma y’amasaha make yeguye ku mwanya w’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukansanga Clarisse, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukansanga weguye ku mirimo ye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mata 2018, yashyizwe mu majwi ashinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko ‘abandi bayobozi bose bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji [Mukansanga] aramubwira ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru  ko uyu wahoze ari umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Hari dosiye yari yarakozwe. Ngira ngo mwakurikiye amakuru yavugaga ko yakoze ibyaha bigendanye no gupfobya Jenoside, ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano nayo. Dosiye yarakozwe , uyu munsi yafashwe arafungwa azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere.”

Ikiganiro aheruka kugirana na Igihe, Mukansanga Clarisse, yahakanye ibyo ashinjwa ko yavuze amagambo mabi aherejwe urumuri rw’icyizere.

Yagize ati “ Oya ntabyo navuze, navuze ngo hari abantu benshi batazifite babanze bazibahe nabonaga hari abantu benshi badafite buji. Uwaba yakomeretse rero sinzi ubwo yabifashe uko bitari. Ahubwo bari gukomereka kurushaho iyaba twese dufite buji hari abatazifite.”

Mu mategeko, Ingengabitekerezo ya jenoside isobanurwa nk’igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya jenoside no gushyigikira jenoside.

Naho ibyaha bifitanye isano nayo byo birimo nko gushishikariza undi gukora jenoside, guhakana jenoside, gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside, guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso bya jenoside cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside n’ibindi.

Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko agana iteganya ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

 

2018-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Editorial 09 Jan 2017
USA  : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga  nyuma y’uko iwe hapfiriye  Umuntu muburyo budasobanutse

USA : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga nyuma y’uko iwe hapfiriye Umuntu muburyo budasobanutse

Editorial 10 Jul 2017
Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Editorial 09 Aug 2019
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Editorial 02 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa
Mu Mahanga

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Editorial 09 Apr 2018
Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso
ITOHOZA

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Editorial 24 Jan 2017
Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi
Amakuru

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Editorial 09 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru