• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Ubwanditsi 14 May 2018 SHOWBIZ

Abafana ba Knowless Butera bihurije mu itsinda bise ‘Intwarane’ , basuye Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka itanu ishize, Intwarane za Knowless zagiye zikora ibikorwa by’urukundo, kwiteza imbere ndetse no gushyigikira mu buryo bukomeye umuziki w’uyu mugore watumye bihuriza hamwe nk’itsinda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, iri tsinda ry’abafana ba Knowless ryagiye mu Karere ka Bugesera gusura no kunamira imibiri y’abazize Jenoside barenga ibihumbi bitanu bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

Mbere yo gushyira indabyo ku mva, aba bafana babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahitwa kuri Arrêté rusorezwa kuri Kiliziya ya Ntarama ari nayo yabereyemo ubu bwicanyi ndengakamere.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe mu gice cy’Ubugesera, by’umwihariko babwiwe inzira y’umusaraba Abatutsi biciwe muri Kiliziya Gatulika ya Ntarama banyuzemo n’uburyo bishwe hakoreshejwe imbunda na gerenade ndetse n’intwaro za gakondo zirimo imihoro n’amahiri.

Umuyobozi w’Intwarane, Matata Jado yavuze ko nk’urubyiruko bahisemo kujya kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse ku bugome ubu bwicanyi bwateguranywe bityo barusheho kwirinda ikibi cyose cyashaka gusubiza igihugu muri aya mateka.

Yakanguriye urubyiruko guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro ukoreshwa cyane na miliyoni zitabarika z’Abatuye Isi.

Yagize ati “Urubyiruko ni twebwe dukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kandi abo bahakana bakanapfobya Jenoside niho bacisha ibitekerezo byabo bibi. Ni ngomba ko duhangana na bo mu kwirinda ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Knowless ntiyajyanye n’abafana be i Ntarama, gahunda yabo yahuriranye n’urugendo yari yagiyemo rwo kwibuka abo mu muryango we biciwe mu Nzove.

Aba bafana babanje gukora urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Ubwanditsi 14 Mar 2021
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe
IKORANABUHANGA

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’
UBUKUNGU

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi
Mu Rwanda

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 08 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru