• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Ubwanditsi 14 May 2018 SHOWBIZ

Abafana ba Knowless Butera bihurije mu itsinda bise ‘Intwarane’ , basuye Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka itanu ishize, Intwarane za Knowless zagiye zikora ibikorwa by’urukundo, kwiteza imbere ndetse no gushyigikira mu buryo bukomeye umuziki w’uyu mugore watumye bihuriza hamwe nk’itsinda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, iri tsinda ry’abafana ba Knowless ryagiye mu Karere ka Bugesera gusura no kunamira imibiri y’abazize Jenoside barenga ibihumbi bitanu bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

Mbere yo gushyira indabyo ku mva, aba bafana babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahitwa kuri Arrêté rusorezwa kuri Kiliziya ya Ntarama ari nayo yabereyemo ubu bwicanyi ndengakamere.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe mu gice cy’Ubugesera, by’umwihariko babwiwe inzira y’umusaraba Abatutsi biciwe muri Kiliziya Gatulika ya Ntarama banyuzemo n’uburyo bishwe hakoreshejwe imbunda na gerenade ndetse n’intwaro za gakondo zirimo imihoro n’amahiri.

Umuyobozi w’Intwarane, Matata Jado yavuze ko nk’urubyiruko bahisemo kujya kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse ku bugome ubu bwicanyi bwateguranywe bityo barusheho kwirinda ikibi cyose cyashaka gusubiza igihugu muri aya mateka.

Yakanguriye urubyiruko guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro ukoreshwa cyane na miliyoni zitabarika z’Abatuye Isi.

Yagize ati “Urubyiruko ni twebwe dukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kandi abo bahakana bakanapfobya Jenoside niho bacisha ibitekerezo byabo bibi. Ni ngomba ko duhangana na bo mu kwirinda ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Knowless ntiyajyanye n’abafana be i Ntarama, gahunda yabo yahuriranye n’urugendo yari yagiyemo rwo kwibuka abo mu muryango we biciwe mu Nzove.

Aba bafana babanje gukora urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Ubwanditsi 14 May 2018
Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Ubwanditsi 09 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police mu iperereza  yemeje ko Umucuruzi  Rwabukamba yapfuye  yiyahuye
ITOHOZA

Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Ubwanditsi 07 Jul 2016
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL
Amakuru

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru