• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Editorial 24 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, utarajya ku murongo neza yiteguye kuzahura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu i Paris, Perezida Macron wari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Paul Kagame, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubaka ahazaza heza.

Perezida Macron yavuze ko ibihe bibi byashegeshe umubano w’ibihugu byombi bikwiye kuvamwamo imbaraga zo kubaka umubano mwiza ku nyungu z’ahazaza habyo.

Yagize ati “Icyo tureba ni uburyo dushobora gufatanya kubaka haba mu bijyanye no guhanga udushya, ba rwiyemezamirimo, ibijyanye n’uburezi n’ururimi, ibijyanye na politiki, ibi nibyo umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomerezamo ukarenga ibisanzwe by’ahahise.”

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro

Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa ko impande zombi zikomeza gukora inshingano zazo kugira ngo umubano w’ibihugu utange umusaruro.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gukora ibyo dusabwa kugira ngo uyu mubano ugire akamaro ku bihugu byombi, ndetse binarenge ugirire akamaro Afurika yose.”

Kuva mu 2015 u Bufaransa ntabwo bufite Ambasaderi mu Rwanda, Perezida Macron, yavuze ko hakiri kare gushyiraho ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, kuko gushyira umubano w’ibihugu byombi ku murongo bidashobora gukorwa mu ijoro rimwe.

Yagize ati “Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.”

Perezida Kagame na Macron bitabiriye iki kiganiro nyuma yo kuganira ku ngingo zirimo ikoranabuhanga, ibibazo by’umutekano muri RDC, Centrafrique, agace ka Sahel n’ibindi.

Ibi kandi birakurikira ibyo bagiranye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye. Bahuriye kandi New Delhi mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech.

Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kinini urimo ikizinga kubera uruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhera mu gufasha Guverinoma yayiteguye ikayishyira mu bikorwa no gukomeza gukingira ikibaba abayigizemo uruhare baba muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Editorial 09 Nov 2018
General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Editorial 05 Nov 2019
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Editorial 19 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali
SHOWBIZ

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Editorial 10 Nov 2017
Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa
Mu Rwanda

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Editorial 25 Oct 2017
Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Editorial 03 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru