• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Rugema yatawe muri yombi
Kayumba Rugema

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kayumba Rugema yatawe muri yombi agerageza gusohoka mu gihugu cya Norvege ajya mu Bubiligi mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame.

Amakuru agera kuri Rushyashya yizewe aravuga ko Kayumba Rugema yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’Abanyekongo agerageza gusohoka muri Norvege, aho bivugwa ko yari yahinduye amazina yiyise Assumani  Bin Ramazani  wavukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Karehe bivuga ko yavutse kuwa 16 Nyakanga 1982.

Rugema Kayumba yafatiwe mu cyuho mu gihe yari asanzwe ari gukorwaho iperereza dore ko yashinjwaga gushaka abantu yinjiza mu mitwe y’inyeshyamba mu bikorwa yakoreraga I Kampala muri Uganda, akaba asanzwe yitaba buri wa Gatanu kuri komini muri Norvege.

Mushiki wa Kayumba Nyamwasa usanzwe amucumbikiye biravugwa ko yatashywe n’ubwoba kuko ashobora kubazwa ukuntu yari acumbikiye Umunyekongo mu gihe we yivugiraga ko ari mubyara we.

Rugema Kayumba

Bikavugwa ko uyu Rugema Kayumba yari kuva mu Bubiligi yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cya Lubero,  uyu Rugema akaba ari  mubashinzwe gutangiza inkambi nshya yo kwitorezamo ya RNC, i Lubero  mugace ka Beni na Butembo, iyi nkambi yimuriwemo abavuye hafi y’umupaka  wa Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.

Iyo nkambi nshya y’imyitozo kandi ngo izaba isanga indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. izi nkambi zombi nshya  ziri gukorerwamo imyitozo ya gisilikare , kubufasha  bwa Perezida Kabila , aha i Lubero niho hari  gukusanyirizwa abarwanyi benshi  b’umutwe wa RNC, baturutse mu Burundi no mu majyaruguru ya Uganda batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.

Amakuru turakomeza kuyabakurikiranira…

2018-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Ubwanditsi 22 May 2019
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ubwanditsi 06 Dec 2017
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024

12 Ibitekerezo

  1. Manzi Norbert
    June 7, 20182:55 pm -

    Hahaha!!! Rushyashya ndabemera pe!
    Uwo mu type bamukuruye ndeba, jye ngiye i Buruseli kureba oncle mbona polisi iraduhagaritse, ariko barandeka ndahita basigarana ndugu yangu Rugema.Ubwo azatubwira niba yari yibye.

    Subiza
    • Tutsi Congolese
      June 8, 20185:04 pm -

      Basigaye Interahamwe ikamejeje kuri Facebook yiyita Paulin Kamana!Abantu bataye Ubuntu pe!Arivugira ati:Inzibutso za jénocide yakorewe Abatutsi ni Stock y’Ibiryoheye amaso Aba kera rugendo baza gusura.Ati ni naho u Rwanda ruronkera amadevise?????Kuba nasoma iyo Post nanubu Sinzi uko nunva Mzee kandi sindi Umucikacumu!!!!Mufite akazi katorishye kbs

      Subiza
  2. Yoshua Nkubito
    June 7, 20183:00 pm -

    Agahuru k’imbwa karahiye.Mbega shahu Rugema muramwibuka muri fundraising ya RNC atubwira ngo twiyandikishe amafaranga y’umusanzu ngo ni kujya mu mashyamba kurwanya Kagame?
    Reka bamukanire urumukwiye.

    Subiza
  3. Jean de Dieu Butera
    June 7, 20184:44 pm -

    Hey buddies,
    Ese iyi mayibobo yavuye Kampala ryari? RNC ni baringa, ahubwo ngo barashonje peee! Iyo mitwe y’inyeshyamba yaserutse se tukayisekura? Aho bavuviye babaye abagabo maze. bakatwereka iyo mitsi yabo?

    Subiza
  4. Marius Nkwaya
    June 7, 20184:50 pm -

    Ubushize namubonye Brussels ngo nawe aje kwibuka cya cyotera ngo ni Karegeya, bamuhaye ibyubahiro cyane, ariko yaturumbuye amaso nkugiye kwiruka.Yeae yewe umwicanyi nkuwo mushenzi bamushoreye i wabo nkuko bagize mugenzi we wumu jenocidaire?

    Subiza
  5. Ukuli
    June 7, 20187:33 pm -

    Aliko imbwa ziragwira, iyo yabaga azi ukuntu yigiye ubuntu KIST jye niko numvise. Nkishyura minerval ya muzehe byanyanga munda kuko inkotanyi zicwaga mbona ndayareka njya gufasha Afande Kadafi na Ibingira kubaranguza. None ndumva imbwa imokana na haduyi ? Biragoye kabisa

    Subiza
  6. Petero
    June 8, 20184:06 am -

    Aho ntimwagizengo Polisi ya Norvege ni kimwe niyi yanyu ikorera umuntu sha?muri ibizongwe kabisa.Rugema mukanya turamuvanamo.nta muntu yishe.nabishe amamiliyoni birirwa bidegembya bazenguruka nkanswe Rugema.ubwo mutangiye Kwikoma Kabila rero ubwo muraje. sha burya si buno.muzapime murebe ngo murangenda kibuno mpa amaguru.murye duke Imana yabahaye mureke umurengwe.mureke kurenganya no kuzana amacakubiri mu bana b’Urwanda.Kandi iyi Nyana Y’Inka ngo ni norbert wasanga ariyo yamynekaga,ikaba ari nayo yamuterereje Polisi.murabeshyera ubusa tuzarubanamo.

    Subiza
    • Paccy
      June 8, 201811:14 am -

      Kagire inkuru wambwawe, ????sha ko mubivugisha amagambo gusa c mutaza? Hhhhhhh muzambuke kidogo turebe kabisa sha urimbwa nawe nuko wabuze umurizo muramukuramo c uri uwuhe wowe

      Subiza
  7. Tutsi Congolese
    June 8, 20185:20 pm -

    Ikindi gikomeje kutubabaza!Harya umugizi wa nabi wese azahunga igihugu cye akoresheje imyirondoro b’Abanyekongo?
    Kugeza ubu 99%y’Abahutu bahunga u Rwanda n’Uburundi biyita Abatutsi b’Abanyekongo!!!Very dangerous!!!

    Subiza
  8. imamu
    June 10, 201812:30 pm -

    Mutubwire c baramuzana mu Rwanda cg ?

    Subiza
    • Bandora Charles
      June 11, 20189:39 am -

      Byaba byiza bamurungitse mugihugu, bakamukanira urumukwiye,akanatanga
      nandi makuru ya oncle ! yewe erega buriya abashyukwa bo ntabwo babura,
      ubujiji, ubukene, indonke, gushyaka ibyo utabiriye icyuya, ishyari, inzika,
      urwanko, na tura tugabure byanze bimeneke, abo bose ibi nibyo bituma
      bashyaka guhungabanya umutekano w´igihugu, ikibabaje gusa nukumva nabo
      ibibazo byabageze mujosi nka kabira, museveni bivanga muri izo gahunda
      zidafututse, ariko intore tuzahangana nabo.

      Subiza
  9. hora Rwanda
    March 5, 20199:09 am -

    Ariko abatukana murapfa iki harya ubu? Politic nimuyimenya muzicecekera mwabantu mwe. icyo dukeneye namahoro naho Intambara zo twarazihaze abo twabuze ni benshi ntandi maraso dukeneye mu Rwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi  muri Gabon
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubwanditsi 04 Dec 2016
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera
INKURU NYAMUKURU

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021
The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo  ye ‘ Habibi’
IMIKINO

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Ubwanditsi 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru