• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Ubwanditsi 19 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’Ikinyamakuru JeuneAfrique, Perezida Paul Kagame yasubije ibibazo binyuranye ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, abajijwe ku kwiyamamaza kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya wo kuyobora Umuryango w’Abavuga Igifaransa (OIF), avuga ko abikwiye kandi azamushyigikira nka Perezida kimwe n’abandi ba Perezida ba Africa.

Iki kiganiro Perezida Kagame yagihaye JeuneAfrique tariki 30 Gicurasi muri Village Urugwiro, umunyamakuru yamubajije aho ahagaze ku kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yarahisemo kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa. Perezida Paul Kagame yabwiye JeuneAfrique mu nkuru yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena, ko atari we wasabye Mushikiwabo kuba yakwiyamamariza uriya mwanya.

Ati “Igitekerezo cyavuye mu bantu banyuranye, ku bantu bibazaga aho umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ugana. Nka Perezida w’igihugu, cyanyuze mu bibazo byinshi twagiranye n’Ubufaransa, ntitwigeze tureka kuba abanyamuryango ba OIF, kiriya gitekerezo (cyo kuyiyobora) numvise ari kiza.

Louise Mushikiwabo ni Umunyafurikakazi, by’umwihariko uvuga neza Igifaransa n’Icyongereza, kandi ni umunyamwuga. Niba Umuryango w’Abavuga Igifaransa ushaka kwagura imbibi, ukareka kwifungirana mu ruziga rw’ibihugu bike, ni (Mushikiwabo) Umukandida ukwiye.”

JeuneAfrique yabajije Perezida Paul Kagame niba mu gihe cy’amatora ategerejwe mu mezi atanu, muri Armenia, azakoresha icyo gihe mu kumwamamaza.

Kagame ati “Louise Mushikiwabo abona kandi azabona inkunga yange yose, n’iy’abandi Bakuru b’Ibihugu muri Africa.”Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku bantu bamufata nk’ ‘Umututsi’ wavuye muri Uganda agamije kuzana Icyongereza mu Rwanda, ndetse akaba atashyigikira kuba Mushikiwabo yakwiyamamariza kuyobora OIF.

Kagame ati “Ikidafite agaciro ni ukuba ukemera muri 2018, ko u Rwanda rwaba ruri mu maboko y’abandi bantu batari Abanyarwanda. Abantu, cyangwa ba nyiri ibyo bitekerezo muvuga, ni imbohe z’amateka yabo. Ntabwo bikureba kuba wababohora.”

Ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, Perezida Kagame yabajijwe kuri bimwe mu bibazo bisa n’ibihoraho, harimo icyo kuba hakorwa iperereza ku ihanirwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na Ntaryamira Syprien w’Uburundi, yahanukiye mu kirere cy’u Rwanda tariki 6 Mata 1994, no ku kuba Ubufaransa n’u Rwanda byatsura umubano ushingiye kuri Ambasade na none.

Perezida Paul Kagame yasubije ko iby’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, atari ibyikora mu ijoro rimwe, ko bizatwara igihe, ariko akavuga ko inshuro nyinshi amaze guhura na Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, asanga hari byinshi byahindutse ku bijyanye na politiki y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi, 2018 akaba yaraganiriye na Perezida Emmanuel Macron.

Perezida Paul Kagame aheruka kugirira uruzinduko mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi

2018-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022
U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

Ubwanditsi 24 Mar 2018
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Ubwanditsi 22 Feb 2025
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ‘Refugee Olympic’ iri i Rio 2016
IMIKINO

Ibintu bitanu by’ingenzi ku ikipe ya ‘Refugee Olympic’ iri i Rio 2016

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo
INKURU NYAMUKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2
Mu Rwanda

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Ubwanditsi 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru