• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA   |   19 Jun 2025

  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Editorial 20 Jun 2018 ITOHOZA

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse CP Moses Kafeero, ukuriye igipolisi muri Kampala, gukaza umutekano w’umupfakazi wa AIGP Andrew Kaweesi witwa Annet Kaweesi bivugwa ko yaba arimo kwakira ubutumwa bumutera ubwoba.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi agera ku rubuga Spyreports akaba avuga ko perezida Museveni yahaye CP Moses Kafeero amabwiriza yo kongera umutekano w’umugore wa Kaweesi nyuma yo kubwirwa ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Gen Kayihura n’abo bakoranaga, hari abantu batangiye gutera ubwoba Annet Kaweesi (uri ku ifoto).

“Kuva Kayihura n’abapolisi be bakuru batabwa muri yombi, nakiriye telephone nyinshi zintera ubwoba ziturutse ku bantu ntazi bavuga ko bazanyica n’umuryango wanjye none ndashaka ubufasha bwa perezidansi”, aya ngo akaba ari amagambo akubiye mu butumwa bwohererejwe perezidansi ya Uganda.

Iyi nkuru ivuga ko Annet Kaweesi yahise yihutira gusaba ubufasha kuri perezidansi nyuma yo kubusaba polisi inshuro nyinshi ariko ntabubone.

Bikavugwa ko nyuma y’iyicwa rya Andrew Kaweesi, igipolisi cyahaye uburinzi umugore we ariko nyuma y’amezi 7 ngo Gen kayihura wari ugikuriye igipolisi agategeka ko abapolisi bamurindaga bava iwe kandi batabimumenyesheje.

Nyuma yo kwakira ubutumwa bwe, ngo perezida Museveni yasabye ko hagira igikorwa, aho amakuru aturka muri perezidansi ngo avuga ko perezida Museveni ubwe yafashe telephone agahamagara ukuriye igipolisi muri Kampala, Moses Kafeero akamutegeka kongera  kurinda umuryango wa Kaweesi.

Amabwiriza akaba avuga ko abapolisi babiri bo mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba bazajya basimburana mu rugo rwa Kaweesi bakora uburinzi amanywa n’ijoro. Perezida Museveni kandi ngo yasabye Kafeero gutanga imodoka ya patrol izajya iherekeza Annet Kaweesi mu gitondo agiye ku kazi ndetse na nimugoroba atashye.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mupfakazi wa Kaweesi yigeze kugerageza kubonana na Gen Kale Kayihura mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye ariko ntibimukundire. Amakuru ava mu gipolisi akavuga ko Gen Kayihura yumvaga umugore wa Kaweesi nta burinzi akwiye kuko nta wendaga kumugirira nabi.

Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, Denis Namuwoza, wungirije umukuru w’igipolisi muri Kampala, yemeje amabwiriza yatanzwe na perezida Museveni.

Yagize ati: “Ni ukuri twakiriye amabwiriza yo kohereza abapolisi babiri ku rugo rwa nyakwigendera Kaweesi muri Kulambiro.”

Yongeyeho ko n’umuyobozi wa polisi yo mu muhanda ya Kiira yahise ahabwa amabwiriza yo kohereza imodoka ya polisi izajya ifata Annet mu gitondo agiye ku kazi ndetse ikamugarura mu rugo nimugoroba atashye.

AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, yishwe kuwa 17 Werurwe mu mwaka ushize yiciwe mu ntambwe nkeya uvuye iwe ubwo yajyaga ku kazi mu masaha ya mugitondo. Ari we, umushoferi we ndetse n’uwari ushinzwe kumurinda nta n’umwe warokotse iki gitero cy’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana neza na n’ubu n’ubwo hari benshi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kubigiramo uruhare.

2018-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Editorial 30 May 2018
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Editorial 18 Oct 2017
Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Editorial 02 Jan 2024
Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Editorial 05 Apr 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru